sangiza abandi

Perezida Kagame yasuye inzu ndanganurage ya Frankincense n’ahandi hantu h’ingenzi muri Salalah 

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko mu Bwami bwa Oman, yasuye ahantu habiri h’ingenzi mu mujyi wa Salalah, ahamenya byinshi ku mateka n’umuco bya Oman ndetse n’uburyo iki gihugu kiri guteza imbere ubuhinzi bugezweho.

Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya Frankincense Land Museum, aho yasobanuriwe amateka ya Oman, umuco n’imigenzo byaranze iki gihugu ndetse n’umurage wacyo umaze ibinyejana byinshi. 

Yatemberejwe kandi mu bice bitandukanye by’iyi nzu ndangamurage, areba ibintu bigaragaza uko Oman yagiye itera imbere mu bihe bitandukanye.

Nyuma yaho, Perezida Kagame yasuye Royal Razat, ahari ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho. Yasobanuriwe uko ubu buhinzi bukorwa, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu kongera umusaruro.

Royal Razat kandi yihariye mu guhuza ubuhinzi n’ubukerarugendo, uburyo buzwi nka agritourism, aho ibikorwa by’ubuhinzi ubwabyo bigirwa ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo.

Ubu buryo buri mu ngamba Oman iri gukoresha mu kuvugurura urwego rw’ubuhinzi, kongera agaciro k’ibikorwa byarwo no kurushaho kuruhuza n’izindi nzego z’ubukungu, zirimo ubukerarugendo.

Inzu ndanganurage ya Frankincense ifite amateka yihariye mu Bwami bwa Oman
Imbere mu nzu ndanganurage ya Frankincense
Perezida Kagame yasuye Royal Razat, ahari ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho
Royal Razat, hari ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho bisurwa n’abamukerarugendo
Royal Razat irimo ibihingwa bitandukanye

Photos:

[fluentform id="3"]