Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, Pape Thiaw wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, yasuye ibiro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ndetse aganiriza n’ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 iri mu myiteguro y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Muri FERWAFA, Pape Thiaw yakiriwe na komite nyobozi yari irangajwe imbere na Me Claudine Gasarabwe usanzwe ari Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari ariko uri kuyobora mu gihe Perezida Shema Ngoga Fabrice adahari.
Nyuma yaho, Pape Thiaw yaganirije ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, ayisangiza ubunararibonye afite ndetse ashima uburyo u Rwanda ruri guteza imbere umupira w’amaguru.
Pape Thiaw yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya SportsBiz Africa Forum izaba tariki 10 na 11 Nzeri 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti,”The Nexus Between Sports and Business Towards Africa’s Development.”
Pape Thiaw azatanga ibitekerezo n’ubunararibonye, aganire n’abandi ku iterambere rya siporo ndetse agire uruhare mu biganiro bigamije kurebera hamwe ejo hazaza ha siporo muri Afurika.
Pape Bouna Thiaw w’imyaka 45 y’amavuko yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru, yakiniye amakipe arimo Saint-Étienne, Strasbourg na Metz zo mu Bufaransa, Deportivo Alavés yo muri Espagne, Dynamo Moscow yo mu Burusiya n’ikipe y’igihugu ya Senegal mbere y’uko ahagarika uyu mwuga muri 2009.
Muri 2018 nibwo Thiaw yatangiye umwuga w’ubutoza nk’umunyamwuga, yatangiriye mu ikipe ya ASC Niarry Tally y’iwabo muri Senegal mbere y’uko muri 2022 ahabwa gutoza ikipe y’igihugu ya Senegal y’abakina imbere mu gihugu.
Iyi kipe yayihaye igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu ariko akinisha abakinnyi bakina iwabo kizwi nka ”CHAN” muri 2022 cyabereye muri Algeria.
Mu Ukuboza 2024 nibwo Thiaw yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Senegal nkuru asimbuye Aliou Cissé yari asanzwe yungirije.
Mu myaka ikabakaba ibiri yamaze ayitoza, yayihesheje itike y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka ndetse abasha no kuyirenza amatsinda, anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya 2025.
Senegal ya Pape Thiaw yari yabashije kwegukana iki gikombe cya Afurika itsinze Maroc igitego 1-0, ariko nyuma iza kucyamburwa kubera amakosa yakoze yo kwivana mu kibuga umukino utarangiye.
Pape Thiaw yasimbuwe na Patrick Vieira ku mwanya wo gutoza Senegal.











