sangiza abandi

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA zashimiwe ubuvuzi zitangirayo

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ingabo ushinzwe igice cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), Brig Gen Joseph Douglas Mokwena, yashimye serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’ Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda Level II,  bita ku basirikare ba MINUSCA ndetse n’ ubwitange abaganga bagaragaza mu kurokora ubuzima bw’abaturage.

Brig Gen Mokwena yabashimiye ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2026, ubwo yasuraga Ibitaro by’ Ingabo z’u Rwanda Level II biherereye i Bria, aho yahuye n’abaganga ndetse akareba imikorere, ubushobozi n’imirimo ikorerwa muri ibi bitaro.

Yakiriwe n’Umuyobozi ukuriye ibi Bitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Dr Christian Mukwesi, wamugejejeho amakuru arambuye ku mikorere yabyo, ubushobozi bifite ndetse na serivisi z’ubuvuzi zihabwa abakozi ba MINUSCA, n’ubuhabwa abaturage bo muri ako gace ku buntu.

Muri uru ruzinduko, Col Dr Mukwesi yasobanuye ubushobozi n’uburyo ibitaro biba byiteguye guhangana n’ibibazo bikenera ubutabazi bwihutirwa mu gihe bwakenerwa mu gihe habaho ibihe bidasanzwe.

Brig Gen Mokwena yaboneyeho gusura serivisi zitandukanye z’ubuvuzi kugira ngo yibonere ubwe uko imirimo y’ibitaro ikorwa.

Yashimiye itsinda ry’abaganga n’abandi bakozi bo mu Bitaro by’Ingabo z’u Rwanda kubera ubunyamwuga no kwitegura bafite mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima ndetse n’indwara zishobora kwaduka.

Uru ruzinduko rwagaragaje uruhare rukomeye Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda Level II bigira mu kwita k’ubuzima bw’ingabo za MINUSCA ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu gace ka Bria.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA zashimiwe ubuvuzi zitangirayo

Photos:

[fluentform id="3"]