sangiza abandi

Mu 2025 umusaruro w’amata mu Rwanda wiyongereye 6%

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyatangaje ko umusaruro w’amata mu Rwanda ukomeje kwiyongera, nubwo mu gihe cy’impeshyi ushobora kugabanuka bitewe n’ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB, Dr Mupenzi Mutimura, yavuze ko mu 2025 u Rwanda rwabonye litiro miliyari 1.152 z’amata, zivuye kuri miliyari 1.092 zari zabonetse mu 2024.

Ibi bigaragaza ko umusaruro w’amata wiyongereyeho hafi 6% mu mwaka umwe.

Dr Mutimura yabwiye IGIHE ko impeshyi ishobora kugira ingaruka ku mukamo w’inka kubera ko amazi n’ubwatsi bigabanuka.

Yagize ati “Iyo inka zibuze amazi ahagije bigira ingaruka ku mukamo. Niyo mpamvu ikibazo cy’amazi n’ubwatsi bw’amatungo ari bimwe mu by’ingezi byitabwaho kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera no mu gihe cy’impeshyi”.

Yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu gufasha aborozi kubona amazi, binyuze mu kubaka ibigega no gucukura amariba, aho bishoboka.

RAB kandi isaba aborozi guhunika amazi n’ubwatsi mu gihe cy’imvura, kugira ngo bizabafashe mu gihe cy’impeshyi no kugabanya ihindagurika ry’umusaruro w’amata.

Ni mu gihe kuri ubu igiciro cy’amata ku isoko cyitavugwaho rumwe aho hari abazamuye ibiciro bitwaye ko amata yabuze kubera ibihe by’impeshi.

Mu 2025 umusaruro w’amata mu Rwanda wiyongereye 6%

Photos:

[fluentform id="3"]