Habumugisha Dieudonne w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi 8 yahize abandi bakinnyi mu gikombe cya Afurika cya handball cy’abatarengeje imyaka 20 cyaberaga muri Côte d’Ivoire nk’uwatanza imipira myinshi yavuyemo ibitego.
Habumugisha yatanze imipira 32 yavuyemo ibitego, ahiga abandi barimo umunya-Misiri Youssef Laoloua n’umunya-Nigeria Faruk Kareem batanze 29 buri umwe.

Ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026 nibwo hasojwe ku mugaragaro igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyaberaga i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Iki gikombe byarangiye cyegukanwe na Misiri nyuma yo gutsinda Tunisia ibitego 31-29, kiba igikombe cya 4 itwaye yikurikiranya, kiba icya 15 itwaye muri rusange mu nshuro 33 kimaze gukinwa.
Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 8 mu makipe 16, mu gihe amakipe 5 ya mbere yahise abona itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 21 kizabera muri Macedonia y’Amajyaruguru mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Nyuma y’uko urugendo rw’abatarengeje imyaka 20 rurangiye, ubu hakurikiyeho igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizakinwa kuva tariki 15 kugeza 22 Nzeri 2026, n’ubundi kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Ikipe y’u Rwanda yamaze kugerayo yitegura iki gikombe kizaba gikinwa ku nshuro ya 22, ikaba iri mu itsinda C hamwe na Maroc na Libya.
The Rwanda National Handball Youth Team (U18) has arrived in Abidjan for the 22nd Africa Men's Youth Championship, which will be held in Abidjan (Côte d'Ivoire) from 15th to 22nd September 2026.
— Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) September 13, 2026
Rwanda is in Group C alongside Morocco and Libya.#RwandaHandball#Abidjan2026 pic.twitter.com/MfnLPTnIUc








