sangiza abandi

U Rwanda rwongeye guhabwa inota rya B+ ku bushobozi bwo kwishyura imyenda

sangiza abandi

Ikigo mpuzamahanga Fitch Ratings cyongeye guha u Rwanda amanota ya “B+” ku bushobozi bw’igihugu bwo kwishyura imyenda y’igihe kirekire, kivuga ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kugaragaza ubushobozi bwo gukura no guhangana n’ibibazo bishobora kubwibasira.

Fitch yavuze ko iri nota rishingiye ku bintu bitandukanye birimo imiyoborere y’ubukungu, izamuka rikomeye ry’ubukungu ndetse n’imiterere y’umwenda wa Leta, aho igice kinini cyawo kigizwe n’inguzanyo z’igihe kirekire zitangwa ku nyungu nto.

Iki kigo kandi cyagaragaje ko u Rwanda rukomeje kungukira ku nkunga y’amafaranga n’ubufasha mu bya tekiniki ruhabwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bikaba bifasha igihugu gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu.

Fitch iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,8% mu 2026, bitewe ahanini n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu nzego zirimo ubuhinzi, serivisi ndetse no gushora imari mu bikorwaremezo.

Mu bikorwa remezo by’ingenzi iki kigo cyagarutseho harimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya kiri kubakwa mu Bugesera, giteganyijwe kugira uruhare mu kongera ubucuruzi, ubwikorezi n’ishoramari mu gihugu.

Raporo ya Fitch igaragaza kandi ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukaza  ingamba zirimo kuzamura ubukungu bw’igihugu, kongera ubushobozi bwo gukusanya imisoro n’andi mafaranga yinjira mu isanduku ya Leta, kugenzura imikoreshereze y’amafaranga no gucunga umwenda mu buryo bwitondewe.

Iki kigo giteganya ko umwenda wa Leta uzakomeza kugabanuka mu myaka iri imbere, bitewe n’izamuka ry’ubukungu ndetse n’amahirwe u Rwanda rufite yo gukomeza kubona inguzanyo zifite inyungu nke kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

Iri nota rya B+ risobanuye ko, nubwo u Rwanda rukomeje gushora amafaranga menshi mu mishinga minini y’iterambere, Fitch ibona ko izamuka ry’ubukungu ndetse n’imiterere y’inguzanyo igihugu kibona bishobora gufasha kugabanya igitutu cyo kwishyura umwenda.

Fitch ivuga ko kugumisha u Rwanda kuri iri nota ari ikimenyetso cy’uko igihugu gikomeje gushimangira ishingiro ry’ubukungu, guteza imbere ishoramari no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, mu gihe hanakomeje kwitabwa ku kubungabunga imari ya Leta.

Fitch Ratings yongeye guha u Rwanda amanota ya B+ ku bushobozi bwo kwishyura imyenda

Photos:

[fluentform id="3"]