U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje gutegura ikoreshwa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga bishingiye ku ngufu za nucléaire mu iterambere ry’igihugu, aho ruteganya kuzifashisha mu gutanga amashanyarazi, ubuvuzi, ubuhinzi, ubushakashatsi n’inganda.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Armand Zingiro, ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu Nama rusange ya 70 y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nucléaire (IAEA), yabereye i Vienne muri Autriche yatangiye ku wa 14 kugeza ku wa 18 Nzeri 2026.
Zingiro yavuze ko u Rwanda rufata ikoranabuhanga rya nucléaire nk’imwe mu nkingi zazarufasha kugera ku ntego z’Icyerekezo 2050, by’umwihariko mu kongera ingufu, guteza imbere ubuvuzi, umusaruro w’ibiribwa, ubushakashatsi n’inganda.
Yagaragaje ko gahunda y’u Rwanda y’ingufu za nucléaire itakiri ku rwego rwa politiki gusa, ahubwo ko yatangiye gushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruteganya kuba rufite uruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nucléaire mu 2030, mu gihe intego y’igihe kirekire ari ukugera kuri megawatt 1,500 mu 2050.
Muri Werurwe 2026, IAEA yakoze isuzuma ry’imyiteguro y’u Rwanda rizwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review (INIR), ryibanze ku bushobozi bw’igihugu bwo kubaka ibikorwaremezo bikenewe no gukoresha izi ngufu mu buryo butekanye kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga.
U Rwanda kandi ruri gutegura aho ruzubaka ikigo gitunganya ingufu za nucléaire ‘Centre for Nuclear Science and Technology’, biteganyijwe ko kizaatwara hafi miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika. Iki kigo kizibanda ku bushakashatsi, amahugurwa no gutegura abahanga bazafasha igihugu gukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire.
Mu buvuzi, u Rwanda ruri gukorana na IAEA muri gahunda ya Rays of Hope igamije kongera ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura kanseri, harimo gukoresha ikoranabuhanga nka PET Scan no guteza imbere ibinyabutabire bifasha mu gusuzuma indwara.
U Rwanda rugaragaza ko igihugu gikeneye gutunganya ingufu z’amashanyarazi za megawatt zirenga 5,000 mu gihe kuri ubu u Rwanda rufite megawatt 406.
Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego u Rwanda rurasabwa kubaka uruganda rutunganya ingufu za nucleaire nka kimwe mu byarufasha kubona ingano y’amashanyarazi rukeneye.
Zingiro yavuze kandi ko u Rwanda rushaka gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi. Muri Gicurasi 2026, rwagiranye amasezerano na World Institute for Nuclear Security (WINS) na Allweld Training Academy Pty (Ltd), agamije guteza imbere umutekano, ubumenyi n’amahugurwa ajyanye n’ingufu za nucléaire.
Yashimangiye ko Afurika ikeneye kubona ikoranabuhanga, imari n’abakozi bafite ubumenyi kugira ngo gahunda zo gukoresha ingufu za nucléaire zive ku bitekerezo zijye mu bikorwa bifatika.









