sangiza abandi

Amahirwe y’u Rwanda yo gukina Igikombe cya Afurika cya U-20 yayoyotse

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu ngimbi yamaze gusezererwa mu mikino y’amatsinda ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsindwa umukino umwe, ikanganya undi umwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda rwasoje imikino y’amatsinda rukina na Ethiopia, umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 kandi mu mukino wa mbere w’itsinda u Rwanda rwari rwatsinzwe na Tanzania ibitego 3-0.

Ibi bishimangira ko u Rwanda rufite inota rimwe n’umwenda w’ibitego 3, rukaza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A inyuma ya Tanzania ifite amanota 3, na Ethiopia ifite inota rimwe ariko idafite umwenda.

U Rwanda rwamaze gusezererwa

Iyi mikino yahuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, yitabiriwe n’ibihugu 9, bigabanywa mu matsinda 3, buri tsinda ririmo amakipe 3.

Mu mikino y’amatsinda, amakipe yose agombag kuzengurukana, hanyuma amakipe 3 ya mbere muri buri tsinda agahita abona itike ya 1/2, hakarebwa ikipe yatsinzwe neza mu yabaye aya kabiri muri buri tsinda (Best second placed team), igasanga ya yandi 3 muri 1/2.

Aya makipe 4 niyo agomba gukina hagati yayo yishakamo abiri yerekeza ku mukino wa nyuma ari nayo azahita abona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizaba umwaka utaha.

Kugeza ubu, u Rwanda rwamaze kurangiza imikino y’amatsinda kandi ntibishoboka ko rwariyobora, bivuze ko igishoboka ari uko rwaba urwa kabiri ubundi hakarebwa niba arirwo rwatsinzwe neza ugereranyije n’amakipe ya kabiri yo mu yandi matsinda.

Ibi nabyo ntibyakunda kuko mu itsinda B harimo amakipe 2 afite amanota 3 kandi amaze gukina umukino umwe, ibi bivuze ko ikipe izarangiza ari iya kabiri muri iri tsinda izaba ifite amanota aruta ay’u Rwanda uko byagenda kose.

No mu itsinda C, u Burundi bwamaze kubona itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda imikino yombi, ariko hasigaye umukino umwe muri iri tsinda ugomba guhuza Kenya ifite umwenda w’ibitego 2 na Sudani y’Epfo ifite umwenda w’ibitego 4 zose zitarabona inota na rimwe. 

Ibi bivuze ko iby’ava muri uyu mukino byose haboneka ikipe ijya hejuru y’u Rwanda mu makipe yabaye aya kabiri mu itsinda.

Hagati aho, kugira ngo u Rwanda rube urwa kabiri mu itsinda, birasaba ko ku mukino wa nyuma Tanzania izatsinda Ethiopia ibitego biri hejuru ya 3 kuzamura.

Ibi bishimangira neza ko u Rwanda rutozwa na André Cassa Mbungo rwamaze gusezererwa muri iyi mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Imikino y’amatsinda izasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, Kenya izakina na Sudani y’Epfo, Sudani ikine na Uganda naho Ethiopia ikine na Tanzania, imikino yose izabera kuri Uhuru Stadium.

Uko amatsinda ahagaze nyuma y’umunsi wa kabiri w’amatsinda

Photos:

[fluentform id="3"]