Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, Ishuri Rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture – RICA), ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 82 basoje amasomo yabo mu gihe cy’imyaka itatu.
Uyu muhango ubaye ku nshuro ya kane, wabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Bugesera, aho aba banyehsuri bashyikirijwe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr. Edward Kadozi, yavuze ko Impamyabumenyi aba banyeshuri bahawe zigomba kuba zishingiye ku bumenyi nyakuri, ubushobozi bwo gukora no guhangana n’impinduka bagacyemura ibibazo biri muri sosiyete.
Yagize ati “Mujye mwibuka ko ubumenyi bwanyu ari ishoramari rifite inshingano ku muryango mugari. Ntimukibaze gusa muti: ‘Ni akahe kazi impamyabumenyi yanjye ishobora kumpa?’ Ahubwo mujye mwibaza muti: ‘Ni ibihe bibazo nshobora gukemura kubera ko mfite iyi mpamyabumenyi?’ Iyo ni yo mitekerereze u Rwanda rukeneye.”

Dr. Kadozi yibukije abanyeshuri barangije amasomo muri RICA ko mu gushyira mu bikorwa ubumenyi bwabo, ikoranabuhanga rizababera igikoresha cyiza ariko bibasaba kurikoresha mu buryo bunoze.
Ati “Turifuza abarangiza amashuri bashobora gukoresha ikoranabuhanga bafite icyizere. Ariko ikoranabuhanga rigomba kuba igikoresho, ntirisimbure ubushobozi bw’umuntu bwo gufata ibyemezo.”
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr Olusegun Yerokun yabashimiye intambwe bateye, abaha umukoro wo gushaka ibisubizo by’ibibazo biboneka mu buhinzi, kugirango bafashe abahinzi bato kandi barengere ubutaka n’ibidukikije.
Yagize ati “Uyu munsi ntabwo twizihiza impapuro gusa, turizihiza ubumenyi, ubuhanga mu kazi abanyeshuri bagize mu myaka 3 gusa bamaze biga mu mashuri, muri laboratwari, ndetse no mu mirima.”

Yakomeje agira ati “Bigishijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo biboneka mu buhinzi bwacu kugira ngo bafashe abahinzi bato kandi barengere ubutaka n’ibidukikije.”
Mu myaka ine ishize, iri shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 321. Mu basoje uyu munsi, Irakoze Mizero Axelle ni we wahawe igihembo cy’umunyeshuri watsinze neza kurusha abandi,.
Mu rwego rwo kumushimira no guha agaciro umusaruro we w’indashyikirwa, RICA yamuhaye akazi aho azaba ari mu bakozi bashinzwe Ubushakashatsi (Research Associate).









