Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) aho Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru, asimbuye Prof. Emile Bienvenu uri gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yashyizeho kandi Dr. Munyampundu Jean Pierre wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ibiribwa muri Rwanda FDA, mu gihe Dr. Kabandana Monia, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami rya serivisi za laboratwari.
Ibi byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yabaye Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026.
Muri Rwanda FDA
Prof. Muganga Raymond wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA ni inzobere mu by’imiti (pharmacist), aho mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe akora muri iki Kigo nk’Umuyobozi wa laboratwari ishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa.
Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu ishami rya Farumasi, aho yahigishije mu 2001 ndetse yigeze no kuba Umuyobozi w’Ishami rya Farumasi muri iyi kaminuza (2005–2007).
Prof. Muganga yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’Imiti (Rwanda National Pharmacy Council) kuva mu 2013 kugeza mu 2019.
Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu by’imiti yakuye muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi yabonye mu 2012. Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) yabonye mu 2004 mu bijyanye n’imikorere y’imiti mu mubiri (Pharmacology) yakuye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’Impamyabumenyi y’ikirenga PhD, yakoze ubushakashatsi bwanyuma bwa kaminuza (Postdoc) yakoreye mu Bubiligi inshuro eshatu (2013, 2015, n’2018), aho umwihariko we wari uwo kugenzura ubuziranenge bw’imiti ikomoka ku bimera (Quality control of herbal medicines).
Umwihariko we w’ubushakashatsi wibanda cyane ku miti ikomoka ku bimera (Phytomedicine) n’ubuziranenge bw’imiti itandukanye.

Undi wahawe inshingano muri Rwanda FDA ni Dr. Monia Giraso Keza Kabandana wagizwe, Umuyobozi Mukuru w’ishami rya serivisi za laboratwari.
Dr. Kabandana ni inzobere mu by’ubushakashatsi mu binyabuzima n’imiti (Bio-analytical Chemist / Researcher) akaba yahawe inshingano zo kuyobora ishami rishinzwe laboratwari zigenzura ubuziranenge bw’imiti, ibiribwa, n’ibindi bikoresho byo kwa muganga binjira cyangwa bikorerwa mu Rwanda muri Rwanda FDA.
Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye na Biochemistry and Molecular Biology cyangwa Bio-analytical Chemistry yabonye mu mpera z’umwaka wa 2023.
Ubushakashatsi bwe bwibanze cyane ku gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rya 3D mu isesengura ry’ubuzima (3D printed tools for bioanalytical studies) ndetse no gushaka uburyo bushya bwakoreshwa mu buvuzi mu gukora imiti yica za mikorobe (antibiotics).
Azwiho kuba impirimbanyi mu gushishikariza abakobwa n’urubyiruko kwinjira mu masomo y’imyuga, ubushakashatsi, ikoranabuhanga, n’imibare (STEM).

Dr. Munyampundu Jean-Pierre wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ibiribwa muri Rwanda FDA ni umuhanga mu by’ubushakashatsi n’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Kuva ku wa 13 Kanama 2026, yari asanzwe ayobora iri shami ry’ibiribwa mu buryo bw’agateganyo. Mbere yaho, kuva muri Mata 2024, yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwandika no Kugenzura Amakuru y’Ibiribwa.
Dr. Munyampundu yakoze imyaka irenga 10 muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umwarimu kuva mu 2011 kugeza mu 2024. Muri UR, yayoboye Laboratwari Nkuru y’Iby’Ibinyabuzima (Biotechnology Laboratory Complex) mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda kuva 2018–2021.
Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’indwara z’ibimera (Molecular Plant Pathology) yakuye muri Kaminuza ya Zhejiang University mu Bushinwa 2013–2016.
Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu (Master’s degree) mu bijyanye na Biochemistry and Molecular Biology yakuye muri Kaminuza ya Xiamen University yakuye mu Bushinwa 2008–2011.

Muri MINIJUST
Umuzayire Burayobera Bibiane yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba asanzwe ari inararibonye mu by’amategeko. Mu 2018 yabaye umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).
Undi Rwagasana Jean Pierre wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange muri Minisiteri y’Ubutabera. Mbere yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari n’Ubutegetsi muri RLRC.
Mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Mushimire Olivier yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Mushimire yari asanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Sena.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Charles Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru aho yasimbuye Fred Mufulukye wari muri izo nshingano kuva mu 2021.
Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu (MINALOC) Ingabire Chadia, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange.
Mu gihe muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), Izere Parfait, yagizwe Visi Perezida naho Munezero Marie Jeanne na Ngirinshuti Samuel bagirwa ba Komiseri.










