sangiza abandi

Umuryango nyarwanda wongerera ibikomere abananiwe n’urushako

sangiza abandi

Gutandukana kw’abashakanye ni kimwe mu bitera ibikomere bishingiye ku marangamutima aho usanga abatandukanye n’abo bashakanye bibagora kongera kwisanga mu buzima busanzwe ndetse bamwe bikabagiraho ingaruka zirimo kumva bahorana ipfunwe ryo gusenya.

Mu Rwanda gatanya zikomeje kwiyongera ndetse ni kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda kuko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2025 igaragaza ko imiryango 4.479 yahawe gatanya mu myaka ishize, mu gihe mu mezi atandatu ya 2026 inkiko zakiriye ibirego bya gatanga 3620.

Bamwe mu batandukanye n’abo bashakanye bavuga ko kongera kwakirwa muri sosiyete nk’umuntu usanzwe ari ikintu kigoye kuko usanga hari abumva ari ikimwaro ku watandukanye n’uwo bashakanye ku buryo bamwe batinya kubivuga ngo bataba igitaramo muri sosiyete ndetse kongera kubaka ubuzima bikaba ari ikintu kigoye.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Barbara Umuhoza, ubwo yamurikaga igitabo cyitwa ‘The Comeback’ kivuga ku buzima bw’urushako, yavuze ko rimwe na rimwe sosiyete nyarwanda itorohereza abantu mu gihe batandukanye n’abo bashakanye. 

Yatanze urugero rw’uko n’imiryango abo bantu baturukamo ubwayo hari igihe itabyumva bakumva ko umuntu cyane cyane umugore adakwiye kwaka gatanya n’umugabo bashakanye ndetse ko bikwiye kuba gusa ari uko habaye amakimbirane akomeye harimo no gukubitwa ariko ntibite ku bikomere bishamikiye ku marangamutima.

Yagize ati “ Njyewe mfite ibibazo naganiye na papa mubwira ibibazo mfite arambaza ngo aragukubita? ndamubwira ngo hoya, ati nonese ubwo ikibazo kirihe. Hari ukuntu twumva ko utarakubitwa ugomba kuguma murugo, umutima urabizi.”

Yavuze ko hari abantu bagendana ipfunwe nyuma yo gutatandukana n’abo bashakanye bitewe na sosiyete ibacira imanza ku buryo hari abagenda mu nzira bikandagira nk’aho hari icyaha bakoze.

Yagize ati “ Hari umuntu nabwiye nti ariko se n’umuntu wakoze jenoside muri iki gihugu yarababariwe yaratashye yasubijwe mu buzima busanzwe n’abavuye muri FDLR basubizwa mu buzima busanzwe. Umuntu uvuye murugo yikoreye ipfunwe n’isoni…, ntabwo byumvikana.”

Yavuze abantu bananiwe n’urushako baba bakeneye ubufasha ndetse ho sosiyete ikwiye guhindura imyumvire kuri gatanya kubera ko nyuma yayo ubuzima bukomeza.

Edith Nibakwe, Uhagarariye abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda, yavuze ko gutandukana n’uwo bashakanye akiri muto byamugoye kongera kwisanga mu buzima busanzwe bitwe n’uko sosiyete yamwakiye hari abagiye bamucira urubanza.

Yagize ati “ Nagize ibyago ntandukana n’uwo twashakanye nkiri muto, rero igikomeye njyewe cyambayeho ni ukumva utakaje icyo kintu cy’agaciro kuko gatanya ni ikintu abantu batindaho cyane n’iyo wayikoze biragorana cyane kugira ngo ubyakire.”

Njyewe nabaga nkihura n’umuntu nkamubwira; ndi umu mama mfite abana batatu, umugabo wanjye akora ibi…, urumva nkabeshya. Natandukanye n’uwo twashakanye 2014…, nabyemeye 2022 ni bwo nabivuze.”

Nibakwe yavuze ko na nyuma yo kubivuga bitamworoheye kuko uba usa nkaho hari ikintu wiyambuye bitewe n’uko umuco nyarwanda wubakitse ku buryo hari abatangira kugucira urubanza ukumva ufite ipfunwe.

Imibare igaragaza ko abantu batse gatanya mu 2025 bose biganjemo abamaze imyaka itarenga 10 babana kuko bagize 41,2% by’abatandukanye bose.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko impamvu ingo zisenyuka cyane mu Rwanda ari izimaze imyaka iri hagati y’itanu n’icyenda zishingiye ku bintu biba bimaze igihe byihanganirwa abantu bakagira isoni zo gatandukana kare cyane nyamara byaramaze kugaragara ko kubana bitazashoboka.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yavuze ko imwe mu mpamvu yongera gatanya ari uko hari ababana ariko batazi amategeko basinyiye bagera mu ngo bakicuza.

Me Nkundabarashi yavuze ko bari gukorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku buryo abantu mbere yo gushyingirwa bazajya babanza guhugurwa ku mategeko bakabana bayazi neza.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Barbara Umuhoza, yavuze ko abantu batandukanye n’abo bashakanye bitaborohera kwisanzura muri sosiyete nyarwanda
Umunyamakuru Edith Nibakwe yavuze ko umuntu watandukanye n’uwo bashakanye agendana ipfunwe kubera ko hari abamucira urubanza
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yavuze ko imwe mu mpamvu yongera gatanya ari uko hari ababana ariko batazi amategeko

Photos:

[fluentform id="3"]