Umukuru w'igihugu ari kwakira ibibazo bitandukanye by'urubyiruko ndetse akabisubiza ibyo adasubije akabishyikiriza abayobozi bireba ngo babikemure.
Mu bibazo byabajijwe, harimo ibijyanye n'uburezi.
Hari uwasabye ko mu mashuri makuru na za kaminuza hashyirwamo isomo ryigisha imideli, n'undi wabajije uburyo abanyeshuri bahabwa ibigo, aho usanga hari abahabwa amasomo batsinzwe mu bizamini bya leta.
Iki kibazo yasabye Umunyamabanga muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, kugikurikirana umuntu akajya ahabwa kwiga ibintu bijyanye n’ibyo ashoboye.
Hari n’undi wasabye ko n’inyigisho zo mu madini ku bijyanye n’inzoga zahinduka mu gihe leta iri gusaba abantu kuzirinda.
Undi munyeshuri yavuze ko hari ikibazo cya internet iri guhenda muri iki gihe, ndetse na serivisi zitangwa nabi mu bigo by’abikorera n’ibya leta. Yatanze urugero kuri serivisi zo kwa muganga zitinda cyane.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya serivisi kimaze kuvugwa kenshi kuko hari n’abagiye babura ubuzima bwabo kubera serivisi mbi. Yatanze urugero rw’umubyeyi w’i Karongi wapfuye n’umwana we kubera kurangaranwa.
Ati “ Ikibazo ni impamvu ki ibintu nk’ibyo bitahinduka. Biri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu turere, aho ariho hose, usanga ibintu nk’ibyo bigikorwa.”
Habajijwe kandi ikibazo kijyanye na Interinet yahenze.
Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko ibiciro bya internet byazamutse kubera uburyo bwo guhindura ikava kuri 2G na 3G hakoreshwa internet yihuta ya 4G na 5G. Yasobanuye ko uko kuzamura umuvuduko byatumye n’ibiciro bizamuka