Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yasabye abasirikare bashya barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kurangwa n’ubunyangamugayo, kwitanga batizigamye no guharanira kurengera abadafite kivugira, mu rugendo rushya bagiye gutangira.
Ni ibyo yagarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku basirikare 81 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Kanama 2025, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, riherereye mu Karere ka Bugesera.
Muri uyu muhango aba Ofisiye 81 bahawe impamyabumenyi barimo 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize Ubuvuzi, n’abandi 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant bize amasomo y’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, n’umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Ass. Prof Didas Kayihura Muganga, hamwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’ingabo, Leta ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.
Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Minisitiri Marizamunda, yashimangiye akamaro k’uburezi, avuga ko ari inkingi y’ingenzi mu kubaka igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe birimo n’ibyikoranabuhanga.
Ati” Muri iki gihe hari impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga no guhangana n’ibibazo byugarije Isi, uburezi ntibukwiye gufatwa nk’igikoresho gusa, ahubwo ni umurongo ngenderwaho wa politiki ugamije gutsinda ibibazo binyuranye.”
Yashimiye abofisiye barangije amasomo, agaragaza ko uyu muhango ari intambwe ikomeye mu kazi kabo ka buri munsi
Ati “Ni umunsi wo kwizihiza imyaka y’ubwitange n’ubudacogora, imyitwarire myiza ndetse n’intsinzi y’ubumenyi mwaharaniye.”
Minisitiri Marizamunda yibukije ko politiki y’igihugu mu bijyanye no guha uburezi Ingabo z’u Rwanda igamije kubaka igisirikare gifite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kurinda igihugu no kugira uruhare mu mutekano w’Akarere.
Yaboneyeho no gushimira Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, washyizeho uburyo bufasha abo mu Ngabo z’u Rwanda kwiga. Anashimira ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye bwiza mu kurera no guhugura abayobozi b’igisirikare cy’ejo hazaza.
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Ass. Prof Didas Kayihura Muganga, nawe yashimye ubwitange, kwihangana n’umurava byaranze abarangije, agaragaza ko ibyo bagezeho uyu munsi birenze impamyabumenyi.
Ati “Ubutwari mwagaragaje ntibugarukira ku ntsinzi y’amasomo gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’umurimo mwiyemeje wo gukorera igihugu.”
Yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ubunyamwuga, ubumuntu no kuba intangarugero aho bazakorera hose.












