sangiza abandi

Ababyeyi bagenda muri Gare ya Kacyiru bishimiye gahunda y”Icyumba cy’Umubyeyi’

sangiza abandi

Ababyeyi bagenda muri Gare ya Kacyiru bishimiye ‘Icyumba cy’Umubyeyi’ bashyiriweho bavuga ko kizabakuriraho imbogamizi bahura nazo mu gihe bari kumwe n’abana bato mu rugendo cyangwa bari mu kazi.

Icyumba cy’umubyeyi cyubatswe muri gare ya Kacyiru kiswe ‘Mama’s Corner’ ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Mu kiganiro umwe mu babyeyi bakorera ingendo muri Gare ya Kacyiru witwa Umuhoza Gadide yagiranye na Umunota yavuze ko bishimiye cyane iki gitekerezo cy’Icyumba cy’umubyeyi.

Ati” Hari nk’ukuntu uba wonsa umwana arangara, hari igihe uba ukeneye guhindurira umwana nka ‘Pamper’ uri mu bandi bantu ukabona ntago wisanzuye, ariko nk’iki cyumba kizadufasha tubashe kwisanzura, kwaguhindurira umwana uba wisanzuye, kwakonsa umwana ntabwo arangara kandi nawe ntago urangaza bagenzi bawe.”

Uyu mubyeyi avuga ko mbere y’uko iki cyumba gishyigirwaho babangamirwaga cyane no kujya guhindurira umwana ndetse no ku mwonsa ukabona birangaza abandi, aboneraho gushishikariza ababyeyi bagenzi be kwitabira gukoresha iki Cyumba cy’Umubeyi.

Ati” Ndabashishikariza ko bajya bitabira gukoresha iki Cyumba cy’Umubyeyi kubera ko kugikoresha bituma wisanzura no guhindurira umwana wawe nta pfunwe bigutera mu bandi kuko muba muri mwenyine.”

Uyu mubyeyi ashimira iyi gahunda y’icyumba cy’Umubyeyi ariko akanasaba ko hakongerwamo ibikoresho by’isuku nk’amazi n’amabase bashobora kwifashisha basukura abana.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, avuga ko gushyiraho ‘Icyumba cy’Umubyeyi’ muri gare byaje muri gahunda yicyo bise ‘Akazu ko gutegeramo imodoka’, katangiye kugeragezwa mu magare hirya no hino mu gihugu, ariko basanga muri abo bagenzi harimo n’ababyeyi bakenera umwihariko wo kwita ku bana.

Ati” Mu byukuri ahantu abagenzi bategera imodoka turabizi ko hagera n’ababyeyi, kandi kurundi ruhande umubyeyi niba afite umwana, kumubwira ngo naze yonyereze aho abandi bari, hari ababyeyi bamwe batabishobora, baba bakeneye kuba bari ahantu hafite umutekano n’ubwisanzure.

Ariko hakanongeraho ko hari igihe ushobora kuhagera ugasanga abagenzi baricaye buzuye uramuhagurutsa umubwira ngwiki, ngo haguruka nicare, kuko nk’umubyeyi akeneye kwicara akonsa, ariko mu gihe afite ahantu he hihariye, icyo gihe birasobanura ngo arasanga hahari, kuko nta wundi muntu ushobora kuhakoresha kuko ari ahe bwite.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ari gahunda bari gutekereza kuba bayigeza n’ahandi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko nka Gare ya Nyabugogo, yakira umubare mwinshi w’abantu bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati” Dukomeza gutekereza umujyi udaheza, umujyi uha buri muntu wese agaciro no mu gihe tuzaba turimo tuvugurura gare ya Nyabugogo, ni ibintu tuzitaho ndetse n’ahandi tuzakomeza kugenda dushyira utwo ‘Tuzu two gutegeramo imodoka’ nabyo tuzakomeza kubyitaho.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ryagaragaje ko iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda ya Leta yo guteza imbere imikurire myiza y’umwana, by’umwihariko mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]