sangiza abandi

Abacamanza 3 birukanywe mu kazi , abandi 15 bahabwa imirimo

sangiza abandi

Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu abacamanza batatu n’abanditsi b’inkiko babiri bazize ibyaha bifitanye isano na ruswa, inashyira mu myanya abandi 15.

Ni mu gihe yahagaritse undi mucamanza umwe mu gihe cy’amezi atandatu adahabwa umushahara.

Ibi byemezo byafashwe mu nama yabaye ku wa 31 Ukuboza 2025, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza , Domitilla Mukantaganzwa.

Abirukanywe burundu barimo Kamanzi Dalaus, wahoze ari umucamanza mu nama Nkuru y’Ubucamanza; Hategekimana Zozime, wahoze ari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Mukamira; na Murenzi Prosper wahoze ari Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye.

Bose bazize ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Inama yanemeje kwirukana Masengesho Céline, wari umwanditsi mu Rukiko Rw’Ibanze rwa Nyarugenge, azira guta akazi nta mpamvu atanze.

Hamenyimana Télesphore, umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, yahagaritswe amezi atandatu adahabwa umushahara azira gusubika imanza no gutinza imyanzuro atabitangaje.

Hari abahawe imyanya

Inama kandi yongeye kwemeza Nsengiyumva Félicien ku mwanya wa Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Byukusenge Marie Claire yagizwe Umujyanama mu by’Amategeko mu Biro bya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, naho Bandora Jean Baptiste na Murererehe Saouda bagirwa abagenzuzi b’inkiko.

Nsengiyumva Jean Claude yagizwe Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Ishami rya Rusizi. Bwiza Blanche, Gasana Jean Damascène, Twagiramungu Félicien na Kabalisa Fulgence bagizwe abacamanza.

Kamanzi Dative yagizwe umwanditsi mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Giraneza Clémentine yagizwe Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, naho Umubyeyi Francine aba Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.

Musabyeyezu Aimée Solange na Murenzi Pacifique na bo bagizwe abacamanza.

Mukashyaka Léonille yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, naho Niyonsaba Emelyne agirwa Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, mu Karere ka Musanze.

Inama Nkuru y’Ubucamanza kandi yemeye ubwegure bwa Mukaburega Marie Claire, umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]