sangiza abandi

Abacuruzi basabwe kuzatanga serivisi inoze ku bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abikorera n’abacuruzi bose kuzatanga serivisi zinoze ku bashyitsi bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare

Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

MINICOM yatangaje ko iri siganwa rizaba ari amahirwe akomeye ku gihugu muri rusange, ariko cyane cyane ku rwego rw’ubucuruzi, aho u Rwanda ruzaba rwakiriye abashyitsi baturutse imihanda yose y’Isi .

Kuba u Rwanda ruzaba rwakiriye abantu amagana ni umwanya mwiza wo kugaragaza neza isura y’igihugu, guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kongerera inyungu abacuruzi binyuze mu kuba bazaba bari gutanga serivisi nziza.

Mu itangazo ryasohowe n’iyi Minisiteri, yibukije ko hari imihanda imwe n’imwe izajya iharirwa abasiganwa, bityo ko ari ngombwa ko abacuruzi bafata ingamba zizatuma imirimo yabo idahungabana.

Ati “Abikorera barasabwa gushyira mu bubiko ibicuruzwa bihagije kugira ngo igihe imihanda bakoreshaga izaba ifunze bitabangamira imirimo yabo.”

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko mu gihe bibaye ngombwa gutwara ibicuruzwa, izo ngendo zizajya zikorwa nijoro, kimwe n’abatwara amakamyo, hagamijwe kugabanya umuvundo mu mihanda izakoreshwa n’abasiganwa.

MINICOM yagaragaje ko uruhare rw’abikorera ari ingenzi mu gutuma iri siganwa rigenda neza ndetse no guharanira ko abashyitsi bazataha bavuga neza u Rwanda.

Shampiyona y’Isi y’Amgare izaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, bityo bikaba ari amahirwe akomeye ku Rwanda yo kwerekana ko rufite serivisi zinoze.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]