sangiza abandi

Abadepite bagaragaje ko abari mu bigo by’igororamuco badakorerwa isanamitima uko bikwiye

sangiza abandi

Abadepite basanga gukemura ibibazo mu bigo by’igororamuco bikwiye kujyana n’ubujyanama ku babigororerwamo binyuze mu kubigisha indangagaciro, kubakorera isanamitima no gukurikirana imiryango yabo.

Babigaragaje nyuma yo gutega amatwi raporo ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Imibereho y’Abaturage, ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bigo by’igororamuco.

Ni raporo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho ku wa 10 Gashyantare 2026 nyuma yo gusesengura ibyavuye mu igenzura Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakoze muri Mutarama 2025.

Komisiyo yakoze isesengura ry’iyi raporo hagamijwe kubona amakuru ku bibazo byagaragayemo no kumenya uburyo inzego ziteganya kubikemura. Muri ibyo harimo kuba gahunda y’ubujyanama bugamije guhindura imyitwarire n’imitekerereze y’abari muri ibi bigo idashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Iyi raporo igaragaza ko hari ikibazo cy’umubare muto w’inzobere mu kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ndetse n’icyo kudashyira imbaraga mu bujyanama bukorerwa mu muryango (family therapy). 

Mu gihe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakoraga ubugenzuzi mu bigo by’igororamuco, yasanze inzobere imwe yita ku bantu 150 mu Ukuboza 2024 mu gihe byari biteganyijwe ko kugera muri Kamena 2024, inzobere imwe yagombaga kuba yita ku bantu 78.

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe imibereho y’abaturage, Uwamariya Veneranda,  yagaragaje ko isesengura kuri iyi raporo ryerekanye ko hakewe kongerwa umubare w’inzobere zita ku bafite ibibazo byo mutwe.

Ati: “Komisiyo isanga umubare w’inzobere mu kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe (clinical psychologists) ukeneye kongerwa.”

Iyi Komisiyo  kandi yanagiranye ibiganiro n’inzego zirebwa n’iki kibazo, aho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) cyagaragaje ko bafite inzobere mu kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe batanga ubujyanama ku bari mu bigo by’igororamuco, bakanakorerwa isanamitima, ariko umubare wazo ukaba ukiri muto.

Yavuze ko byatewe n’izamuka ry’umubare w’abakirwa mu bigo by’igororamuco kandi ingengo y’imari idahagije. 

Ni mu gihe Minisitiri w’Ubuzima yagaragaje ko hari ingamba zo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, zirimo gukumira, gupima no gutanga ubufasha hakiri kare, harimo no kongera imbaraga mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe ku mashuri. 

MINISANTE kandi yagaragaje ko yongerera imbaraga gahunda zo gusubiza mu muryango abantu bafite ibibazo byo mu mutwe n’ibiyobyabwenge, hagamijwe ko abantu bakira kandi bagasubira mu buzima busanzwe.

Komisiyo yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ko mu gihe kitarenze amezi 3, kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uburyo bwo gukemura iki kibazo.

Photos:

[fluentform id="3"]