sangiza abandi

Abadepite basabye itangazamakuru kugira uruhare mu kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda

sangiza abandi

Abadepite bagize komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko basabye inzego zitandukanye zishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu y’umurage ndangamuco gushyira imbaraga mu kunoza imikorereshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse no gusigasira umuco muri rusange.

Ibi byagarutsweho ubwo Abadepite bagize iyi komisiyo bagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo itangazamakuru n’Inteko y’Umuco, aho bareberaga hamwe ikibazo gihari gituma ururimi rw’Ikinyarwanda rudakoreshwa neza mu buryo bunoze.

Abadepite bashatse kumenya imbogamizi zihari mu mikoresherereze itanoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda n’impamvu hakomeza kugaragara ibyuho ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Zimwe mu mbogamizi abadepite bagaragaje harimo icyuho gikomeye kigaragara hagati y’abakuze n’urubyiruko ndetse ko uko ibiragano bigenda bisimburana hasigaramo ibyuho mu mikoreshereze inoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda.

Depite Niyongana Gallican yaragagaje ko itangazamakuru ari rumwe mu nzego zikwiye gufasha Abanyarwanda kunoza imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda, kuko ari umuyoboro ukomeye ugera ku bantu benshi kandi ushobora no kugaragaza impinduka mu gihe cya vuba.

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA ndetse n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, basabwe kugaragaza uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere imikoreshereze inoza yarwo ndetse n’ikiri gukorwa ngo umuco Nyarwanda usigasirwe muri iki gihe Isi ikataje mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia, yagaragaje ko ikoranabuhanga n’abayobozi mu nzego zimwe na zimwe biri mu bifite uruhare runini mu mikoreshereze itanoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda no kwangiza umuco.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophas Barore, yagaragaje ko itangazamakuru riri gukora ibishoboka ngo ururimi n’umuco bisigasirwe harimo kwigisha no gukoresha neza Ikinyarwanda binyuze mu biganiro, gusa agaragaza ahandi hakwiye gushyirwa imbaraga nko mu burezi.

Yagize ati “ Muri iki gihe urabwira umuntu ngo ibyo uvuze byandike bikamunanira kandi yarize rero abo mu rwego rw’uburezi bakwiye kwita kuri icyo kintu ntituvuge ibyo tutashobora kwandika kuko byose harimo ikibazo kandi uburezi bwagira uruhare mu gushimangira gukomera ku muco ndetse no kuwukundisha binyuze mu kubishyira mu nteganyanyigisho zabo.”

Muri ibi biganiro kandi Inteko y’umuco yagaragaje icyuho kigaragara mu gutoza indangagaciro z’umuco abakiri bato bihereye mu miryango ndetse n’abagifite imyumvire yo kuvanga izindi ndimi n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Intebe y’Inteko, Amb Robert Masozera, yavuze ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari uguhindura imyumvire.

Yagize ati “ Twasanze Abanyarwanda bafite ubumenyi ku ndangagaciro ku kigero cya 88.6%, ariko ubu turi mu bukangurambaga bwo ku rwego rw’igihugu bwo gukundisha Abanyarwanda gukoresha neza ururimi rwabo kandi kugikoresha bigahinduka umuco mu nzego zose z’igihugu ndetse bwatangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Inteko y’Umuco kandi yatangaje ko iri mu bukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda gusura ahantu ndangamurage hasaga 500, hari mu gihugu no gusura Ingoro ndangamurage z’igihugu 8 hagamijwe kuzamura ubumenyi bw’abaturage ku mateka no gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Bagaragaje ko kandi hateganyijwe amarushanwa yo kwandika, gusoma no kuvuga neza Ikinywarwanda ndetse no kongera umubare w’ibitabo byandikwa kuko naho hakirimo icyuho gikomeye kuko kuva mu 2015 hamaze gutangazwa ibitabo 1260 bigaragazwa nk’aho ari bike mu myaka isaga 10.

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophas Barore, yavuze ko mu rwego rw’uburezi hakwiye kongerwa imbaraga kuvuga bikajyana no kwandika
Abadepite basabye itangazamakuru kugira uruhare mu kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda

Photos:

[fluentform id="3"]