Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), DCG Rose Muhisoni, yasabye abafunguwe by’agateganyo kuzitwara neza no kwitwararika mu buzima bagiyemo hanze, birinda ikintu cyose cyatuma bongera kugongana n’amategeko.
DCG Muhisoni yabitangaje kuri uyu wa 5 Werurwe 2026, ubwo yageneraga ubutumwa abafunguwe by’agateganyo bari bari mu igororero rya Nyagatare.
Mu butumwa yabageneye yabasabye kwitwara neza mu muryango Nyarwanda birinda kongera gukora ibyaha byabasubiza aho bavuye.
Ku mugoroba wo kuri uyu 4 Werurwe 2026, nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo birimo ko abantu 1874 bo mu magororero 14 atandukanye yo mu gihugu bari barakatiwe n’inkiko bafungurwa by’agateganyo.
Muri ibyo byemezo, Inama y’Abaminisitiri ivuga ko ”Yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bari barakatiwe n’inkiko.”
Aba kandi bafunguwe hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri Nº 001/MOJ/AG/26 ryo kuwa 04/03/2026 ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abakatiwe.
Itegeko rivuga iki ku ifungurwa ry’agateganyo?
Uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo hari ibyo ategekwa n’itegeko birimo kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15.
Asabwa kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze ndetse no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.
Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano abisabwe n’Ubushinjacyaha, ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’impamvu zirimo kuba uwafunguwe akatiye kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka, uwafunguwe by’agateganyo atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa kuba uwafunguwe by’agateganyo atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.
Mu gihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.
Itegeko rivuga ko hari inkurikizi zo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe zo kuba yafungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo.
Anahanishwa kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.
Ku rundi ruhande ariko ibyo uwafunguwe by’agateganyo ashobora gusaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho, abisaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano mu nyandiko.







