sangiza abandi

Abagera kuri 44% bahombye amafaranga yabo kubera ibitero by’uburiganya

sangiza abandi

Itsinda ry’abashakashatsi kuri serivisi z’imari rikorera muri Banki y’Isi,CGAP, ryagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuza mu bihugu byihuta cyane mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ariko hakaba hari impungenge z’ibitero by’uburiganya nabyo bikomeje kwiyongera.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi iri tsinda ryakoze bwerekana ko mu Rwanda abagera kuri 84% bahuye n’ibyo bitero. Muri bo 44% bahombye amafaranga yabo mu buryo butandukanye biganjemo abakoresha Mobile money.

Iri tsinda rya CAGP rihuriwemo n’abahanga mu gukora ibyegeranyo, inyigo n’ubusesenguzi kuri serivisi z’imari hirya no hino ku isi, rivuga ko abarenga 1000 babajijwe umwe ku wundi bose bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, 

Icyakora 98% byabo bagaragaye nk’abari mu kaga ko kugerwaho n’ibitero by’uburiganya.

Umushakashatsi muri iri tsinda rya  CAGP, Eric Duflos, yavuze ko hari abantu benshi bagenda babura amafaranga yabo binyuze mu buriganya bukorerwa ku ikoranabuhanga

Yagize ati: “Guhomba amafaranga ni ikibazo, kuko abenshi bari mu kaga ko guhura n’ubu buriganya kandi iyo uhuye n’ubu buriganya ushobora kwibwa amafaranga yawe cyangwa ugahura n’ikindi kibazo cyo kohereza amafaranga undi muntu wibeshye

Akomeza agira ati: “Icyo twabonye mu bushakashatsi nuko abarenga 44% ku ijana babuze amafaranga yabo nk’ubu butandukanye barimo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari”

Abahagarariye inyungu za serivisi z’imari mu Rwanda bavuga ko ibibazo nk’ibi bakomeje kubyumva ariko bagasaba ko inzego zibishinzwe zikwiye gufata ingamba zikomeye zo kurinda abaturage nk’uko Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abaguzi mu Rwanda ADECOR, Ndizeye Damien abigarukaho.

“ Hagombye kuba ibihano kuko niba hari umuntu uguhamagaye aba yakoresheje nimero ya terefoni kandi bo nk’abatanga serivisi izo nimero baba bazizi, kuki abo bantu batabafata? Kuko ni ho hari ikibazo kiremereye.”

Abatanga serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga nabo bakunze kuvugwaho kugira ibibazo kuvanaho imiyobora yabo y’ikoranabuhanga, haba kubw’impamvu cyangwa impanuka, bigahungabanya serivisi bagenera abakiriya babo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Nsabimana Gerard, asobanura ko hari ingamba bakomeje gufata zigamije gushaka umuti w’ibibazo byose bikomeje kuvugwa mu ikoranabuhanga rya Serivisi z’imari.

“Ingamba twarazitangiye ariko hamwe n’ibyo ubushakashatsi bwagaragaje twizera ko dufatanya n’abafatanyabikorwa kuko n’ubundi izo serivisi ziratangwa n’ibigo by’imari.”

Terefone ngendanwa zikomeje korohereza abaturage kubona serivii z’imari kuko urubuga rwa Banki Nkuru y’u Rwanda  rw’abagerwaho na serivisi z’imari kugeza ubu rwerekana ko  abagera kuri 66% bakuze bakoresha mobile money, 10% bagakoresha ikoranabuhanga rya Banki, ndetse 5% bakaba bakoresha amakarita azi nka Debit Cards.

Photos:

[fluentform id="3"]