Abahanzi Nyarwanda barimo King James, Bruce Melodie, Bwiza, Marina na Butera Knowless bahurijwe hamwe mu mushinga mpuzamahanga wo gusubiramo indirimbo ‘Quand on est en amour’ y’umuhanzi Patrick Norman.
Uyu mushinga wiswe “Projet Québec-Afrique”, wahurijwemo abahanzi bagera ku 150 bo mu Rwanda no muri Canada.
Projet Québec-Afrique ni umushinga ugamije guhuriza hamwe abantu batandukanye harimo abatuye mu mijyi n’icyaro, urubyiruko n’abakuze, abishoboye n’abatishoboye, hagamijwe kubaka ubumwe n’urukundo binyuze mu buhanzi.
Ni muri urwo rwego bahurijwe hamwe ngo basubiremo indirimbo “Quand on est en amour” y’umunya-Canada Patrick Norman, itanga ubutumwa ku rukundo n’ubumuntu.
Ni umushinga wubakiye ku bitekerezo by’uko umuziki ushobora kuba ururimi rusange rudafite imbibi, rwifashishwa mu kugeza ku bantu ubutumwa bwubaka.
Biteganyijwe ko mu Gushyingo 2025, aba bahanzi Nyarwanda bazerekeza mu mujyi wa Québec, muri Canada, aho bazamurika ku mugaragaro iyi ndirimbo yasubiwemo, banahakomereze ibikorwa byo gushaka inkunga izafasha mu bikorwa by’iterambere.
Uwo mushinga uteganya gukusanya inkunga irenga miliyari 2 Frw, azafasha mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage, cyane cyane binyuze mu bufatanye hagati ya Afurika na Canada.
“Quand on est en amour”, yasohowe n’umuhanzi Patrick Norman wamamaye cyane mu njyana ya Country Pop, yasohowe mu 1984, iri mu rurimi rw’Igifaransa, ikaba indirimbo ivuga ku rukundo nk’inkingi y’ingenzi mu mibereho y’abantu.









