Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yasabye ba rwiyemezamirimo bahawe ibibanza mu byanya by’inganda kubyubaka bitaba ibyo bakabyamburwa kuko bibangamira abandi bashaka kubibyaza umusaruro.
Ni nyuma y’uko abo mu nzego zitandukanye haba iza leta n’izabikorera bagaragaje ko kuba mu byanya by’inganda hari ibibanza bimara igihe bitubatswe kandi byakabaye byubakwamo inganda biteza igihombo bitewe n’uko biba bitabyazwa umusaruro.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2024/2025 igaragaza ko ubutaka bungana na hegitari zirenga 11 bufite agaciro k’asaga miliyoni 540 bwahawe ba rwiyemezamirimo 11 ariko bakaba bararengeje igihe giteganywa n’itegeko cyo kuba barabwubatseho.
Itegeko riteganya ko umuntu uhawe ubutaka mu cyanya cy’inganda aba atagomba kurenza amezi 18 atarabwubakaho uruganda.
Muri ubu butaka bwahawe ba rwiyemezamirimo harimo n’ababumaranye amezi arenga 100 batarabwubakaho aho iki kibazo cyagejejwe mu Inteko Ishinga Amategeko.
Senateri Uwizeyimana Evode, yagaragaje ko abahabwa ibibanza mu byanya by’inganda bakarenza igihe baba barahawe batarabyubaka, MINICOM iba ikwiye gusesa amasezerano yabo ibyo bibanza bigahabwa abandi biteguye kubibyaza umusaruro.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Kamuhire Alexis, yasabye ko abananiwe kubaka ibibanza bahawe bakwiye kuganira na MINICOM bakareba icyakorwa bikubakwa bidakomeje guteza leta ibihombo.
Ku ruhande rwa MINICOM, isobanura iki kibazo giterwa n’impamvu zinyuranye ariko ko bari kugikurikirana ngo barebe uko cyahabwa umurongo.
Umuyobozi mukuru ushinzwe inganda no kwihangira imirimo muri MINICOM, Twahirwa Christian, yabwiye RBA ko abahawe ibibanza bakarenza igihe cyo kubyubaka batangiye kubyakwa kugira ngo bihabwe abandi bashoramari bafite gahunda yo guhita babyubakamo.
Yavuze ko kuba hari abarenza igihe batarubaka ibibanza bahawe mu byanya by’inganda biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kubura ubushobozi.
Yagize ati “ Hari igihe usanga abasabye ibibanza usanga itariki yo kwishyura igera ntamafaranga bafite cyangwa yarahuye n’izindi mbogamizi zijyanye n’ubucuruzi bwe, ariko buri wese tuba dukurikirana dosiye ye ku buryo hari aho bigera tugasesa amasezerano twagiranye”.
Uretse abatarubatse ibibanza bahawe hari n’abandi bashoramari 14 batishyuye amafaranga angana na miliyoni 227 Frw ashingiye ku masezerano bagiranye na MINICOM.
Mu igenzura ryakozwe muri Mutarama 2026 n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta basanze hari ibibanza bimaze imyaka 15 bitarubakwa nyamara byarahawe ba rwiyemezamirimo.
Muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2), intego nyamukuru ku rwego rw’inganda ni ukongera umusaruro ukomoka imbere mu gihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga kugira ngo habeho izamuka ry’ubukungu riri ku gipimo cya 7% buri mwaka.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa inganda 320 aho muri zo 70% ari zo zikora neza.









