sangiza abandi

Abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 300 bamaze gufata ubwishingizi

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo igeze ku kigero gishimishije aho abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 300 bamaze kugana gahunda y’ubwishingizi.

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin,  yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bikorwa na Guverinoma mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, yatangaje ko kugeza ubu abahinzi 307.593 n’aborozi 56.761 bamaze kugana gahunda y’ubwishingizi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko kugeza ubu inka 53.125 zimaze gushinganishwa .

Ni mu gihe amatungo magufi  387,673 nayo ari mu bwishingizi.

Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko abahinzi n’aborozi bishimiye iyi gahunda cyane ko ibagoboka mu gihe bahuye n’ibiza.

Ati “ Hagamijwe kurinda abahinzi n’aborozi ibihombo baterwa n’ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n’ibiza, mu mwaka wa 2019, guverinoma yatangije gahunda yo kwihsingira ubuhinzi n’ubworozi.Iyi gahunda ikomeje gufasha abahinzi n’aborozi cyane kandi barayishimiye.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2024-2025 hegitare zisaga 37 zihinzweho ibihingwa ibitandukanye birimo ibishyimbo,ibigri,imiteja,soya,n’ibindi zishingiwe .

Dr Nsengiyumva yavuze kandi ko leta yatanze  miliyari zisaga  5 frw mu rwego rwo kunganira abahinzi . Ni mu gihe ibigo by’imari byo byashoyemo asaga miliyari 7 frw , muri gahunda yo kwishingira ibihingwa.

Yongeraho ko iyo leta n’abafatanyabikorwa batagoboka abo bahinzi n’aborozi, baba barahuye n’igihombo gikomeye.

Ati “ Ni ukuvuga ngo ayo mafaranga abahinzi n’aborozi bashumbushijwe, yakabaye yarabaye igihombo ku bihingwa ndetse n’amatungo yabo ariko bishyirwa mu bwishingizi.”

Minisitiri w’Intebe, yavuze ko hari aho byagaragaye ko ibigo by’ubwishingizi bitinda gushumbusha abahinzi cyangwa aborozi bityo bakwiye kujya babikorera ku gihe.

Ati “ Turashishikariza ibigo by’ubwishingizi ko byajya byihutisha iyo servisi yo gushumbusha mu gihe byagaragaye ko ibihingwa cyangwa amatungo yahuye n’ibiza bigomba gushumbushwa.”

Hashize imyaka itandatu Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi” igamije  guha amahirwe abahinzi n’aborozi gufata  ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo.

Ni gahunda abahinzi n’aborozi basamiye hejuru nyuma yo kubona  ko bahura n’ibihombo  bitandukanye bakabura aho babariza.

Iyi gahunda igamije  kandi gufasha abahinzi n’aborozi  kubona inguzanyo mu buryo bworoshye .

Binyuze muri iyo gahunda, Leta itanga nkunganire ya 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umuhinzi akiyishyurira 60%.

Kuri ubu ibihingwa bigera ku munani birimo umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, imiteja, soya, ibishyimbo n’imyumbati ni byo byishingirwa. Mu gihe ku bworozi harimo inka z’umukamo n’ibimasa, ingurube ,inkoko n’amafi.

Photos:

[fluentform id="3"]