sangiza abandi

Abahoze muri FDLR basobanuriwe amateka y’u Rwanda azabafasha bazafatanye n’abandi mu Kwibuka

sangiza abandi

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, RDRC, Nyirahabineza Valerie yagaragaje ko urubyiruko rwahoze muri FDLR rugaruka mu Rwanda ruba rudafite amakuru ku mateka y’igihugu, bityo ari ngombwa ko rusobanurirwa ayo mateka kugira ngo rwinjire neza mu buzima busanzwe.

Ku munsi wo ku wa Gatanu, uru rubyiruko rurimo rusoza amasomo rwahererwaga i Mutobo rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi basobanurirwa amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare avuga ko kuba benshi ari urubyiruko rutazi amateka y’u Rwanda ariyo mpamvu bajyanwa gusura ibirango by’amateka kandi nabazakurikira bazakomeza kubisura.

Ati “ Ibiganiro twagiye tubaha twaje gusanga ko nta kintu na kimwe kizima bazi ku mateka y’Igihugu n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi, dufata umwanzuro rero wo kugirango tubazane aha ngaha babone amateka nyayo babwirwe amateka y’ukuri.”

Uyu muyobozi avuga ko impamvu nyamukuru ari ukugirango uru rubyiruko rurebe ubukana Jenoside yateguranywe ndetse n’uruhare urubyiruko rwagize muri aya mateka mabi.

Ati “ Abenshi muri bo ni urubyiruko twagirango tubereke barebe ukuntu urubyiruko aho kuba imbaraga z’Igihugu zo kubaka igihugu rwakoreshejwe ahubwo mu gusenya igihugu.”

Akomeza agaragaza ko iki ari igikorwa kigamije kubategura kugirango bazajye kwifatanya n’abandi Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside mu kwezi kwa Mata.

Ati “ Twagirango tubazane aha birebere bagende bafite amakuru y’ukuri kandi bagende bafashe uwo mugambi wo kuzajya kwifatanya n’abandi mu Kwibuka no kunamira inzirakarengane zatikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside ni 244, bagize icyiciro cya 76 cy’amahugurwa baherwa i Mutobo.

Uru rubyiruko rwitegura gusubira mu miryango guhera tariki ya 31 Werurwe, ruvuga ko iyi ari impamba batahanye izabafasha kubana neza nabo basanze.

Uwitwa uri mu bahoze muri FDLR ahamya ko ibyo baboneye ku rwibutso byabaye mu gihe cya Jenoside ari agahumamunwa ndetse ahamya ko benshi baba batazi amakuru y’ibyabaye.

Ati “ Ukurikije ibyabaye biteye agahinda ni ubwicanyi bw’indengakamere, kuko abenshi nubwo wumva babivuga ariko baba babivuga mu kubyumva ntibaba bazi ngo byagenze gute.”

Abandi bakomeza bagaragaza ko guhagarika Jenoside no kongera kubaka ubumwe hagati y’abakoze Jenoside n’abayikorewe ari ibikorwa b’igaragaza ko igihugu gifite ubuyobozi bufite icyerekezo kizima.

Photos:

[fluentform id="3"]