sangiza abandi

Abajyanwa mu bigo ngororamuco biyongereye ku kigero cya 92% mu 2023/2024

sangiza abandi

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Imibereho y’Abaturage, yagaragaje ko igenzura ryakozwe ku bigo ngororamuco ryagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, umubare w’abajyanywa muri ibi bigo wazamutse ku kigero cya 92%.

Aya makuru akubiye muri raporo y’isesengura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasohotse muri Mutarama 2025, igaruka ku mikorere n’imiyoborere y’ibigo ngororamuco.

Iyi raporo yagaragajwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Imibereho y’Abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026.

Ni raporo ikorwa hagamijwe kubona amakuru ku bibazo byagaragaye mu bigo ngororamuco no kumenya uburyo inzego bireba ziteganya kubikemura, hakanategurwa umushinga w’imyanzuro ugenewe izi nzego.

Tugendeye ku makuru yayo, igaragaza ko umubare w’abajyanwa mu bigo by’igororamuco wazamutse ku kigero cya 92%, aho wavuye ku 3,886 mu mwaka wa 2020/2021, ugera ku 7,461 mu mwaka wa 2023/2024.

Iyi mibare yatumbagiye bitewe nuko nta buryo buhamye bwashyizweho bwo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage.

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Imibereho y’Abaturage, Uwamariya Veneranda, yavuze ko n’ubwo imibare yazamutse ariko ingamba zashyizweho zitanga icyizere ko izagendaigabanuka.

Ati “Iyo turebye uyu mubare wazamutse ukagera kuri 92%, tukareba n’impungenge zagaragajwe hagashyirwaho ingamba zitandukanye, tubona izi ngamba zirimo zitanga umusaruro.”

Mu zindi mbogamizi zigaragazwa n’iyi raporo, harimo no kuba nta buryo buhamye bwo gukumira ko abahuguriwe muri ibi bigo, bagasubizwa mu buzima busanzwe, batasubira mu ngeso mbi.

Ibi bigaragazwa n’uko abantu 5,025 bahawe amahugurwa mu bigo by’igororamuco, bongeye bakagarurwamo inshuro ziri hagati y’ebyiri na 12, hagati ya 2020 na 2024, kubera kongera kugaragaza imyitwarire ibangamira abaturage.

Ibi biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kudasuzuma neza impamvu zituma abantu basubira mu ngeso mbi, kudakurikirana abarangije mu bigo by’igororamuco no kutabasubiza mu buzima busanzwe uko bikwiye nk’uko iyi raporo ibigaragaza.

Muri rusange abantu 19,700 bagaragaje imyitwarire ibangamira abaturage. Aba bajyanywe kugororerwa muri ibi bigo, ndetse abangana na 11,200 basubijwe mu miryango yabo nyuma yo kugororwa, harimo abagore 924 n’abana 1,135.

Mu gukumira ko abanyuze mu bigo ngororamuco bongera gusubira mu ngeso zibasubizayo, abagera ku 11,478 bahawe amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ubuhinzi, kogosha, guteka, gukora amashanyarazi, n’izindi ndetse 79.4% mu bahawe ayo masomo bahawe amahirwe yo kubona akazi, mu gihe abana 251 bafashijwe kwiga icyiciro cy’amashuri abanza.

Komisiyo Ishinzwe Imibereho, yasabye ko mu gihe kitarenze amezi 6, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, uburyo bwo kwita ku rubyiruko rwarangije amasomo mu bigo by’igororamuco, hagamijwe kubarinda gusubira mu myitwarire ibangamira abaturage.

Ibigo by’igororamuco byakira abantu bafite imyitwarire ibangamira abaturage, bagahabwa ubujyanama mu mitekerereze (psychosocial rehabilitation), serivisi z’ubuvuzi, amasomo y’uburezi rusange ndetse n’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Ibi byose bikorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, ariko by’umwihariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), cyashinzwe muri 2017.

Photos:

[fluentform id="3"]