sangiza abandi

Abakiniye Amavubi bababajwe n’ibyabaye kuri Bizimana na Manzi muri Stade Amahoro 

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ (FAPA) ryagaraje ko ryababajwe cyane ni byabaye ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana na Manzi Thierry aho bangiwe kujyana n’abana babo mu kibuga kwishimana.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2026, ubwo Amavubi yari amaze kwegukana irushanwa rya FIFA Series imaze gutsinda ikipe ya Estonie ibitego 2-0.

Ubwo umukino warangiraga ikipe y’igihugu imaze gushyikirizwa igikombe abakinnyi bari mu byishimo ndetse ni muri urwo rwego kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yagiye gufata umwana we ngo amujyane mu kibuga kwishimana nawe ageze ku murongo w’ikibuga ushinzwe umutekano wo ku kibuga amwangira ko amujyana mo.

Bizimana yamaze umwanya ahagaze ari kumusobanurira ariko undi avunira ibiti mu matwi yanga ko amujyana kugeza ubwo umu mama wari mu kibuga aje kubwira uwo mugabo ngo amureka yinjirane n’umwana we.

Ibi kandi ni nabyo byabaye kuri Manzi Thierry aho nawe uyu mugabo ucunga umutekano ku kibuga yamwangiye ko yinjirana n’umwana we.

Nyuma y’uko ibi bibaye FAPA yagaragaje ko ibyabaye bidakwiye ndetse ko harimo kubahuka abakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Bagize bati “ Ibikorwa nk’ibi binyuranye n’icyubahiro n’agaciro abakinnyi bacu bakwiye, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwishimira ishema ry’igihugu ndetse n’ibyagezweho n’umuntu ku giti cye”.

Bakomeje bagira bati “Twemera ko abari ku isonga ry’umupira w’amaguru ari abakinnyi ndetse bakaba n’inkingi za mwamba bityo ko bakwiye kubahwa atari gusa ibyo bakora mu kibuga, ahubwo n’ub’umuntu bwabo hanze yacyo. Ibi ni ibihe biba rimwe mu buzima bikwiye gusangirwa n’abo umuntu akunda mu bwisanzure”.

Basoje basaba ko hakorwa iperereza ry’imbitse ku byabaye ndetse hagashyiraho ingamba zisobanutse kugira ngo bitazongera kubaho ukundi. 

Bongeye bati “Icyubahiro, kumva undi muntu, n’ubunyamwuga bikwiye kuyobora buri wese ufite aho ahurira n’umupira w’amaguru cyane cyane mu gihe cy’umukino.”

Ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro Amavubi yahandikiye  amateka yo gutwara igikombe cya ‘FIFA Series 2026’nyuma y’umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Photos:

[fluentform id="3"]