Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’inyandiko mpeshabubasha (Procuration/Power of Attorney) mu mitangire ya serivisi z’ubutaka, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no gukumira ibikorwa by’uburiganya.
Nk’uko byagaragajwe mu itangazo ry’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka,NLA, yashyize hanze kuwa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, rivuga ko iri hagarikwa rigamije gukumira ko abantu bakoresha uburiganya, bagahimba inyandiko z’iheshabubasha bagamije guhererekanya ubutaka butari ubwabo.
NLA ivuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwegerereza abaturage serivisi z’ubutaka kugira ngo bazibone hafi yabo, bityo abashaka guhererekanya ubutaka (mutations) bashobora kubona noteri hafi y’aho batuye.
Ibi bituma bitakiri ngombwa gukoresha inyandiko z’iheshabubasha mu guhererekanya ubutaka.
Mu gihe Minisiteri y’Ubutabera ikomeje kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu kwemeza inyandiko (e-notary), NLA yatangaje ko kwakira inyandiko mpeshabubasha zakozwe imbere mu gihugu byahagaritswe by’agateganyo kugeza ubwo ubwo buryo buzaba bwatangiye gukora.
Iri tangazo rivuga ko umuntu wese ufite impamvu zidasanzwe zimubuza kwitabira ibikorwa by’ukwegurirana ubutaka ashobora kwandikira NLA, asobanura impamvu n’ibimenyetso abifitiye, asaba uruhushya rwo gukoresha inyandiko y’iheshabubasha.
NLA yibukije kandi ko iri tangazo ritareba inyandiko z’iheshabubasha zakozwe mu mahanga igihe zujuje ibisabwa n’amategeko.
Muri serivisi z’ubutaka inyandiko mpeshabubasha yakoreshwaga nk’icyemezo cyo guha undi uburenganzira bwo kuguhagararira mu gikorwa cyo guhererekanya uburenganzira ku butaka (mutation) mu gihe udahari, iyi nyandiko igashyirwaho umukono na Noteri ubifitiye ububasha.





