sangiza abandi

Abakoresha ifumbire y’imborera biyongereye ku kigero cya 6.9%

sangiza abandi

Abahinzi bagera kuri 89.9% bakoze ibikorwa byo kurwanya isuri mu mirima yabo, aho biyongereye ku kigero cya 0.8%mu gihe abakoresheje ifumbire y’imborera biyongereye ku kigero cya 6.9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize.

Ni ibyagaragajwe na Raporo y’ubushakashatsi ku buhinzi mu Rwanda , igihembwe cy’ihinga cya 2025 B yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)  kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025.

NISR yakoze ikusanyamakuru  ry’ubuhinzi ,  rigamije gutanga amakuru yizewe kandi agezweho afasha mu igenamigambi, igenzura no gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso mu rwego rw’ubuhinzi.

Iri kusanyamakuru ryatangiye ku wa 21 Mata 2025, risozwa ku wa 30 Kamena 2025.

Ryakorewe mu turere twose 30 tw’igihugu, rikusanyirizwa mu byiciro 1,200 no ku bahinzi banini 379.

Amakuru y’ibarura agaragaza ko ubuso bwose bw’igihugu bugera kuri hegitari miliyoni 2.376. Muri zo, hegitari miliyoni 1.423, zingana na 60% by’ubuso bwose, zikoreshwa mu buhinzi.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B, hegitari miliyoni 1.022 zakoreshejwe mu bihingwa by’ibihe (seasons), hegitari miliyoni 0.524  zikoreshwa mu bihingwa biramba, naho hegitari miliyoni 0.1 zigenerwa ubwatsi bw’amatungo.

Ibarura ryagaragaje ko 18% by’abahinzi bakoresheje imbuto z’indobanure muri icyo gihembwe.

Muri bo, 16.7% ni abahinzi bato (SSF), naho 72.1% ni abahinzi banini (LSF). Ifumbire y’imborera yakoreshejwe n’abahinzi 80.8%, barimo 81.2% by’abahinzi bato na 63.8% by’abahinzi banini.

 Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe n’abahinzi 55.5%, barimo 54.8% by’abahinzi bato na 83.7% by’abahinzi banini.

Mu gihe cya Season B 2025, 36.6% by’abahinzi bakoresheje imiti yica udukoko n’indwara z’ibihingwa.

Muri bo, 35.6% ni abahinzi bato naho 77.7% ni abahinzi banini. Imiti yakoreshejwe cyane ni Rocket (30.4%), Dithane (24.3%) na Cypermethrin (16.1%).

Ibarura ry’Ubuhinzi rya buri gihembwe (SAS) ni rimwe mu bikorwa bikomeye bya NISR byo gukusanya amakuru, rikaba rikorwa kabiri mu mwaka hagamijwe gutanga imibare yizewe ku buhinzi, ifasha mu igenamigambi ry’igihugu, mu gufasha abayobozi gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]