sangiza abandi

Abaminisitiri, abambasaderi, ibyamamare n’abandi basenderewe n’ibyishimo bahawe na Rayon Sports

sangiza abandi

Abanywarwanda mu ngeri zinyuranye haba abari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakozwe ku mutima n’intsinzi ya Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, bagaragaza amarangamutima yabo yuzuyemo ibyishimo bisendereye bahawe na Murera.

Ku wa Gatanu tariki 7 Kanama 2026 ubwo abaturarwanda bizihizaga umunsi w’Umuganura, ku mugoroba hari hategerejwe imikino 2 yagombaga gushyira akadomo ku irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 ryatangiye tariki 24 Nyakanga 2026.

Umukino wari utegerejwe cyane ni umukino wa nyuma wahuje Rayon Sports yo mu Rwanda na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Aya makipe yombi yari anyotewe iki Gikombe kuko Rayon Sports yagiherukaga mu 1998 bivuze ko hari hashize imyaka 28 naho Gor Mahia yagiherukaga mu 1985 bivuze ko hari hashize imyaka 41.

Nubwo Rayon Sports isanzwe ifite iki gikombe ariko ni ubwa mbere yari icyegukanye kuva cyatangira guterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri 2002.

Abantu mu bice bitandukanye by’igihugu kuva ahabereye umukino i Remera, Kimironko mu Mujyi, Nyamirambo n’ahandi mu Ntara, uruvunganzoka rw’abantu biraye mu mihanda nyuma y’uko iminota 120 y’umukino yari irangiye iyi kipe yiyita Isaro ry’i Nyanza ikegukana CECAFA Kagame Cup bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Si mu mihanda gusa hari umuvundo w’abantu kuko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye na bo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo guhabwa umuganura na Rayon Sports.

Abantu mu ngeri zitandukanye baimo abayobozi mu nzego za leta, abahanzi n’abandi bagaragaje imbamutima zabo ku ntsinzi ya Gikundiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari wagaragaje ko ashyigikiye iyi kipe na mbere y’umukino yagaragaje ko yishimiye iyi ntsinzi abanza gushimira Muhoza Daniel watsinze igitego cyahesheje iyi kipe igikombe agira ati “Muhoza w’aba Rayon. Ubutumwa busigaye murugo”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wakurikiye uyu umukino yagize ati “Mwakoze cyane Gikundiro ku bwo gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, ni intsinzi mwaharaniye kandi mukwiye.”

Yashimiye kandi Perezida Paul Kagame umaze imyaka 24 atera inkunga iri rishunwa kuva mu 2002 agira ati ” Turashimira Perezida Kagame ku buyobozi bwe bwiza bureba kure, ku mahoro n’umutekano bituma buri Munyarwanda yishyira akizana, ndetse no ku bwo kudahwema guteza imbere siporo”.

Yashimiye kandi n’andi makipe yitabiriye iri rushanwa ati “Turashimira kandi amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, abafatanyabikorwa, abafana barenze bafite ‘vibes’ za yose, n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rigenda neza. Dore ngo Umuganura turawusoza mu byishimo!”

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique nawe yifashishije urubuga rwe rwa X yavuze ko Rayon Sports yahesheje ishema Igihugu nyuma yokugumisha Igikombe cya CECAFA Kagame Cup mu Rwanda.

Yagize ati “Oh Rayooon! Murakoze guha Abanyarwanda Umuganura, muduhesheje ishema twese mugumisha iki gikombe gifite izina twubaha hano iwacu. Mukomereze aho Rayon Sports! Guca ibyuma bizanye n’intsinzi ikomeye.”

Ministiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yashimangiye ko Rayon Sports yyahesheje ishema u Rwanda agira ati “Mwakoze cyane, Rayon Sports! Mukomereze aho mwateye ishema u Rwanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Munyangaju Aurore Mimosa nawe yashimiye Rayon Sports agira ati “Ubururu bwubahwe!! Mukomereze aho aba-Rayons. Umuganura mwiza.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba wagaragaje ko yihebeye Gikundiro yagaragaje ko anezerewe cyane maze agira ati “Oooh Rayoooo! Ni uko ni uko Gikundiro! Ni uko Saro ry’ u Rwanda! Muratunejeje! Ishema ku gihugu cyacu! Mbega kuba kure yanyu! Mu Majyaruguru y’Uburayi twari twafashe iry’iburyo none musohoje ubutumwa Rayon Sports.”

Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre nawe yagize ati ” Nuko nuko Rayon”.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody nawe wagaragaje ko yihebeye Murere yashimishijwe n’igikombe yatwaye maze nawe agira ati ” Rayon Sports mwishyuke! Igikombe cya CECAFA Kagame Cup kigumye mu rugo, mbega urugendo. Mwari mubikwiye gikundiro.”

Photos:

[fluentform id="3"]