sangiza abandi

Abamugariye ku rugamba bashimiwe uruhare bagize mu kuba inkingi y’amahoro n’ituze by’u Rwanda

sangiza abandi

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yashimye uruhare rw’abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, rukomeje kuba inkingi y’amahoro n’ituze by’u Rwanda.

Yabigarutseho ubwo yasozaga uruzinduko abasirikare bamugariye ku rugamba bamazemo iminsi ibiri basura ahantu h’ingenzi hafite amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Uru ruzinduko rwateguwe na RDRC, rwitabiriwe n’abasirikare 60, rwari rugamije kubashimira ubwitange bwabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umuyobozi wa RDRC, Nyirahabineza Valérie, yabashimiye ubwitange, gukunda igihugu, kwihangana n’umurava bagaragaje mu rugambwa rwo kubohora Igihugu agaragaza ko urwo ruhare bagize rwabaye isoko y’amahoro n’umutuzo Igihugu gifite ubu.

Yashimiye kandi  Perezida Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuba yarayoboye urwo rugamba rwanahagaritse akarengane, itotezwa ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi, akanayobora urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutekanye.

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagaragaje ko bashimira Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa RDF ku nkunga bakomeje kubagaragariza bo n’imiryango yabo. 

Bavuze ko uru ruzinduko rwabibukije amateka y’urugamba rwo kwibohora kandi rushimangira ko indangagaciro baharaniye zigikomeje kuyobora urugendo rw’u Rwanda rwo kubaka amahoro n’ubumwe.  

Aba basirikare, basuye ahantu h’ingenzi habumbatiye amateka y’urugamba rwo Kwibohora, harimo umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, aho urugamba rwo kwibohora rwatangiriye mu Ukwakira 1990, ndetse na Nyabwishongwezi, Gikoba, Umulindi w’Intwali na Kaniga.

Abasirikare 60 ba RPA-Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu basoje uruzinduko rw’iminsi ibiri, ahantu h’ingenzi hafite amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Uru ruzinduko rwateguwe na RDRC, rwitabiriwe n’abasirikare 60, rwari rugamije kubashimira ubwitange bwabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Bavuze ko uru ruzinduko rwabibukije amateka y’urugamba rwo kwibohora.
Umuyobozi wa RDRC, Nyirahabineza Valérie, yabashimiye ubwitange, gukunda igihugu, kwihangana n’umurava bagaragaje mu rugambwa rwo kubohora igihugu.
Aba basirikare, basuye ahantu h’ingenzi  habumbatiye amateka y’urugamba rwo Kwibohora.

Photos:

[fluentform id="3"]