sangiza abandi

Abana basaga 70.000 barimo n’abafite ubumuga basubijwe mu ishuri mu myaka 2

sangiza abandi

Umushinga wa ‘Zero Out of School Children’ (Umwana Wese Yige) ugamije kugarura mu ishuri abarivuyemo no kujyanamo abatararigezemo, umaze gusubiza mu ishuri abana barenga ibihumbi 71.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’uyu mushinga, Paulin Ndahayo, ubwo basuraga ibikorwa bitandukanye mu ishuri rya GS Rusheshe, ku wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga ‘Zero Out of School Children’ (Umwana Wese Yige), bwatangije gahunda yo gusura ibikorwa umaze gukora mu mashuri yo mu Rwanda, birimo kugarura abana mu ishuri, kubaha ibikoresho nkenerwa, kubishyurira amafunguro afatirwa ku ishuri n’ibindi bigamije gukuraho inzitizi zituma bata ishuri.

Ndahayo yasobanuye ko uyu mushinga wabo ufite intego yo guha ibyangombwa nkenerwa abana bataye ishuri kubera ibibazo bitandukanye birimo ubukene, amakimbirane mu miryango, kubura ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

By’umwihariko kandi bafasha abafite ubumuga bagiye bava mu ishuri kurigarukamo nabo bahabwa ibyo bakenera.

Ndahayo avuga ko hari amahugurwa azwi nka ‘psychosocial’ baha abarezi kugirango babashe kubafasha mu buryo bwihariye mu gihe cy’amasomo. 

Ati “Duhugura abarimu uburyo bakira abo bana bafite imico itandukanye kugirango babe mu ishuri, barigumemo, kandi bisange mu bandi bana.”

Avuga ko muri gahunda y’umwaka wa 2026, harimo kwita ku bafite ubumuga bahezwa mu bandi, aho bihaye intego yo kugarura mu ishuri abarenga 500 bagahabwa ibikoresho byose bibafasha bitewe n’ubumuga bafite.

Ati “Abana bafite ubumuga ni ikibazo cy’umwihariko. Twabaruye abarenga ibihumbi 24 bakwiye kuba bagarurwa mu ishuri. Kubagarura bigendana no kubanza gukemura ibibazo bagiye bafite, abo bose dufite gahunda yo kubagarura.”

Yashimangiye ko mu myaka itatu isigaye muri gahunda y’imyaka itanu y’umushinga, bafite intego yo kugarura umubare munini w’abana basigaye kugirango intego yabo igerweho, ndetse no kwita ku bamaze kugarurwa mu ishuri kugirango barigumemo.

Ati “Dukomeje kugerageza gukora ibishoboka byose kugirango umwana wese ugarutse ntiyongere guta ishuri, kandi n’abandi basigaye tutaragarura, turebe ko nabo twabagarura.”

Yakomeje agira ati: “Ugaruye abana abandi bavamo ni nko kuvomera mu gipfumutse,tugomba kuziba ibyuho byose bituma umwana ava mu ishuri.”

Yasabye ubufatanye bw’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga mu kumva neza iyi gahunda bagatinyuka kubajyana ku mashuri kuko kuguma mu rugo bibongerera ubwigunge.

Umuyobozi wa GS Rusheshe, Ntagungira Jean de Dieu, yavuze ko iri shuri ryagaruwemo abana 26 bari barahagaritse kwiga, barimo barindwi bafite ubumuga.

Yashimye uyu mushinga, asaba ababyeyi kwibuka ko kwiga ari uburenganzira bw’umwana, uko ari kose atagomba kubuvutswa.

Nyirahabimana Solange, ufite umwana urererwa muri iri shuri wagaruwe n’umushinga Zero Out Of Children, avuga ko yishimiye cyane iyi gahunda, kuko umwana we yari amaze igihe avuye mu ishuri nyuma yo kunanirwa kwisanga mu bandi kubera ubumuga bwo mu mutwe.

Umushinga Zero Out Of School Children uterwa inkunga na Qatar binyuze muri Education Above All ugashyirwa mu bikorwa na Save the Children ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.

Uyu mushinga watangijwe mu 2023 muri gahunda yawo y’imyaka itanu, ufite intego yo kugarura mu ishuri abana barenga ibihumbi 177. Ukorera mu gihugu hose mu bigo birenga ibihumbi 3200. 

Mu myaka ibiri umaze, wabashije kubona abana barenga ibihumbi 189 barimo abafite ubumuga ibihumbi 24, bakeneye gufashwa kwiga, kugeza ubu hakaba hamaze kugarurwa abarenga ibihumbi 71 mu gihugu hose, barimo n’abafite ubumuga bagikomeje gufashwa.

Photos:

Photos: NSENGIYUMVA Jean Claude/UMUNOTA

[fluentform id="3"]