sangiza abandi

Abandi banyawanda barenga 200 bari barafashwe bugwate na FDLR batahutse

sangiza abandi

Abanyarwanda barenga 200 bari bamaze imyaka bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2024, batahutse ku bushake , banyuze ku mupaka wa la Corniche OSBP.

Bavuga ko Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari warabafashe bugwate ubabwira ko uzabacyura mu Rwanda numara gukuraho ubuyobozi bwarwo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa, aheruka gusaba batahuka ku bushake kubwiza ukuri abakiri muri Congo nabo bagatahuka ku bushake.

Yagize ati “Nta mpamvu Umunyarwanda akwiye kwitwa impunzi mu gihugu gifite umutekano gutya akagihunga kandi nabo biragaragara ko babeshywe. Icyo tubabwira ni ukuza bakamenya ko bageze mu gihugu batakiba mu mashyamba, batinyuke bamenye ibyo u Rwanda rugenera Abanyarwanda bose, babyitabire. Bakomeze kandi guha ubutumwa ababo basigayeyo, kugira ngo nabo bazatahe cyane ko bazaba babaha ubuhamya bwiza bw’ibyo nabo ubwabo biboneye.”

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yerekana ko kugeza ubu abarenga 6000 bamaze gutahuka ku bushake kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Photos:

Photos: Rubavu District

[fluentform id="3"]