sangiza abandi

Abantu babiri bananirwa kubana bate? – Perezida Kagame ku kibazo cy’abashakanye batandukana

sangiza abandi

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko adasobanukirwa neza impamvu ituma umubare w’abashakanye batandukana ukomeza kwiyongera mu rubyiruko.

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2026, mu masengesho yo gusabira igihugu ya National Prayer Breakfast yabereye muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yabanje gusaba ababyeyi gufata umwanya uhagije wo kuganira n’abana babo ku ngingo z’ingenzi zirimo kubaka umuryango n’igihugu gihamye, abigaragaza nk’ishingiro ryo kubaho neza.

Yakomeje avuga ko aherutse gusoma ubutumwa bwanditswe n’umuntu wavugaga ku kibazo cy’isenyuka ry’ingo, aho yavuze ko mu gihe kimwe yitabiriye ubukwe butatu bw’urubyiruko, ariko mu gihe cy’umwaka umwe abo bose bari bamaze gutandukana.

Ati “Ejo bundi nasomaga ahantu, umuntu wari wanditse avuga ukuntu ibintu bibabaje, mu gihe kimwe yatashye ubukwe bw’abana batoya bacu nk’aba batatu, amakwe atatu, mu gihe kimwe hatarashira umwaka abo bana bari batanye. Ariko ubwo yavuze batatu bashobora kuba bari nka 30.”

Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko bitumvikana uburyo abantu babiri bakundanye, bakiyemeza kubana binyuze mu gushyingiranwa, nyuma bananirwa kubana no kwihanganirana.

Ati: Abana barashakanye, ababyeyi babo barabashyingiye, ndetse barabubakiye, basangiye ibyo bafite. Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi wabashyize hamwe.. ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana.”

Akomeza agira ati ” Icyaha umuntu aba yakoze, abantu babiri, umwe muri bo aba yakoze gituma undi amubwira ati ‘Sinyigushaka mwira aha’ ni iki haba habaye iki.?

Perezida Kagame yasobanuye ko n’iyo haba habaye amakosa, abashakanye bakwiriye kurebana mu maso, bakaganira, bakemeranya ko ibyabaye bitazongera gusubira.

Yakomeje aha urubyiruko rufata icyemezo cyo gutandukana ubutumwa, agira ati “Ariko se urava aho ujye he? ahandi udasanga ibibazo nk’ibyo, wenda ko uri busangeyo ibiri ha nyuma, ibibi kurusha aho ngaho.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko gutandukana kw’abashakanye bigira ingaruka zikomeye ku muryango no ku gihugu muri rusange, kuko bisenya imibereho myiza y’igihugu, nyamara ari ibibazo byakabaye byihanganirwa.

Yasabye abihayimana bateraniye muri aya masengesho guhagurukira iki kibazo, bagatanga inyigisho zigamije kubaka abantu ku giti cyabo no kubaka umuryango Nyarwanda, kuko igihugu gikeneye kubaho mu bwumvikane no mu mahoro.

Yanagaragaje ko ibi bijyana n’imibereho y’umuntu ku giti cye, aho umuntu aba asabwa kwiga kwihanganira ibibazo ahura na byo, kuko ari bwo bishobora kumugeza ku iterambere n’imibereho myiza.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, mu gihe mu mwaka wabanje uwo mubare wari ugeze ku 2.833.

Photos:

[fluentform id="3"]