sangiza abandi

Abanya-Kigali bitabiriye ‘Siporo Rusange’ basabwa kuzitabira Shampiyona ya Handball

sangiza abandi

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange izwi nka ‘CarFreeDay’, bakangurirwa gukomeza kwimakaza isuku, kwisuzumisha hakiri kare indwara zandura ndetse bararikirwa kuzakurikirana Shampiyona ya Handabll igiye kubera mu Rwanda.

Iyi Siporo Rusange yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, ikaba ari nayo siporo rusange ya mbere ibaye muri uyu mwaka mushya wa 2026.

Siporo Rusange yitabiriwe ku rwego rudasanzwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel n’abandi.

Yitabiriwe kandi n’umubare munini w’abaturage, abakora mu nzego zitandukanye, zirimo abakozi ba RCS, ibigo by’amashuri n’abandi mu ngeri zitandukanye.

Abitabiriye iki gikorwa bahuriye mu mbuga ya KCC, baganirizwa ku buryo bwo gukomeza kubaka Umujyi wa Kigali usukuye, utarangwa n’umwanda ndetse n’ihumana ry’ikirere.

Iyi Siporo Rusange ifasha mu kugabanya ikoreshwa ry’ibinyabiziga mu gihe gito, bityo bikarinda ya myuka ihumanye yangiza ikirere ndetse bigafasha mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuzima bwiza.

Sibi gusa kuko habaye n’igikorwa cyo gusuzuma indwara zitandukanye, hagamijwe gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa byo kwipimisha indwara hakiri kare no gufata ingamba zo kwirinda izo ndwara

Muri iki gikorwa, Komite itegura Irushanwa Nyafurika rya Handball ry’Abagabo yasabye abaturage kuzitabira gushyigikira iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Kigali, guhera ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, kugeza ku wa 31 Mutarama 2026.

Imikino y’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 27 izajya ibera muri BK Arena no muri Petit Stade, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.

Uretse mu Mujyi wa Kigali, abaturage mu tundi turere nka Karongi, Gakenke, Gatsibo, Bugesera, Kayonza, Musanze, Ngoma Rwamagana n’ahandi hatandukanye bazindukiye muri iyi siporo, bagaragarizwa ibyiza byo kugera ubuzima bwiza binyuze mu kugorora umubiri.

Photos:

[fluentform id="3"]