sangiza abandi

Abanyarwanda 406 batahutse bava muri RDC bavuga ko batindijweyo n’ibinyoma bya FDLR

sangiza abandi

Abanyarwanda 406 bari bamaze imyaka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bageze mu Rwanda nyuma yo gufata icyemezo cyo gutaha, bavuga ko bari barabujijwe gutahuka n’amakuru y’ibinyoma babwirwaga ko mu Rwanda nta mutekano uhari ndetse ko uhageze wese yicwa.

Aba Banyarwanda batahutse barimo abagabo 33, abagore 97 n’abana 276 bo mu miryango 125, bakiriwe ku mupaka mukuru wa La Coloniche mu Karere ka Rubavu. Bahise bajyanwa muri Transit Center ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Mu bahungutse harimo Twubahane Phenias w’imyaka 43, wavukiye mu cyahoze ari Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi, akaba yari amaze imyaka myinshi aba muri Masisi muri RDC.

Twubahane yabwiye IGIHE ko kuba yaratinze gutaha byatewe ahanini n’amakuru yavugwaga n’abantu babaga mu gace yari atuyemo, bamubwira ko u Rwanda rutatekanye ndetse ko umuntu wese ugarutse mu gihugu ahita yicwa.

Yagize ati: “Batubwiraga ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ko umuntu uhageze ahita yicwa. Ibyo byatumye ntaha nyuma y’imyaka myinshi.”

Mu gihe yasubiraga mu Rwanda, Twubahane yasize muri RDC umugore utwite n’abana babiri. Avuga ko namara kubona ibyangombwa bikenewe azabasaba kuza bakongera kubana mu gihugu cyabo. “FDLR yatubwiraga ko nitutaha izaducyura”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’Abanyarwanda bagifashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba ibabuza gutaha, avuga ko abamaze kugaruka bagomba gufashwa gutangira ubuzima bushya.

Yabwiye abatahutse ko igihugu kibakira kandi ko bafite uburenganzira bwo kuba mu Rwanda.

Ati: “Mwinjiye mu gihugu cyiza cy’isezerano ryanyu. Mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo, bazane abana bige.”

Yongeyeho ko kuba Abanyarwanda bamara imyaka myinshi mu buhungiro bibabaza igihugu, ariko abamaze gutaha batazatereranwa.

Mulindwa yashimiye abatahutse kuba barashoboye kumenya ukuri no kwigobotora ubwoba bwari bwarababujije gutaha, abizeza ko bazakomeza gufashwa nk’abandi Banyarwanda.

Nyuma yo kuva muri Transit Center, abatahuka basubizwa mu buzima busanzwe bahabwa ubufasha bw’ibanze bugamije kubafasha gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.

Uwatashye afite imyaka 18 kuzamura ahabwa amafaranga y’ibanze angana n’amadolari 188, mu gihe uri munsi y’imyaka 18 ahabwa amadolari 113. Buri muntu kandi ahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 45,000.

Abanyarwanda 406 batahutse bava muri Congo bavuga ko batindijweyo n’ibinyoma by’abarwanyi ba FDLR bababwiraga ko nibataha bazicwa
Abatashye bagizwe n’imiryango 125 irimo abagabo, abagore n’abana

Photos:

[fluentform id="3"]