sangiza abandi

Abanyarwanda baba muri UAE na Bahrain bijejwe umutekano n’ubufasha ku babuze uko bataha

sangiza abandi

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamenyesheje Abanyarwanda bose baba cyangwa basura iki gihugu ndetse n’abari mu Bwami bwa Bahrain ko nta mpungenge bakwiye guterwa n’intambara iri mu Burasira bwo hagati, ibizeza umuteka n’ubufasha ku babukeneye.

Ambasade y’u Rwanda muri UAE yatangaje ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano uhagaze muri ako karere ndetse ivuga ko Abanyarwanda bose bari muri UAE no muri Bahrain bameze neza kandi bafite umutekano.

Yatangaje ko kandi bari gukurikirana imibereho y’Abanyarwanda bari muri ibyo bihugu, ndetse ko bari gukorana n’inzego zibifite mu nshingano kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zikenewe n’ubufasha bukwiye.

Basabye kandi Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa n’abo mu nzego zibifite mu nshingano.

Ati “ Turagira inama Abanyarwanda bari muri ibi bice gukurikiza amabwiriza ajyanye n’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu bihugu babamo”.

Yaboneyeho kandi kwibutsa Abanyarwanda bari muri ibi bihugu mu rwego rw’ubukerarugendo babuze uko basohoka muri UAE kwiyandikisha ku rubuga rwa Ambasade y’u Rwanda muri UAE kugira ngo babone ubufasha bukenewe.

Ni mu gihe kandi Urwego rw’Ubukerarugendo rwo muri UAE, rwasabiye abakerarugendo bose bari mu mujyi wa Dubai ndetse na Abu Dhabi kutishyuzwa amafaranga y’ibintu byose bakoresheje nyuma y’uko ikirere gifunzwe.

Mu itangazo rwashyize hanze rwasabye hoteli zo muri Abu Dhabi na Dubai gukomeza gucumbikira ba mukerarugendo zicumbikiye kugeza igihe ikirere kizafungurirwa.

Uru rwego rwavuze ko amafaranga yose yo kwakira abo ba mukerarugendo ndetse n’aho baba bizishyurwa na Leta.

Ibi bibaye nyuma y’ibitero bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze iminsi bagaba kuri Iran na yo igasubiza ibyo bitero ku bihugu byegeranye birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ibyo bihugu byahise bifunga ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel bikinyuramo, ibindi bikaraswa ku bikorwaremezo byabyo.

Photos:

[fluentform id="3"]