sangiza abandi

Abanyarwanda n’abanya-Israel bahuriye ku nshingano yo kurwanya Jenoside

sangiza abandi

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Yad Vashem, Dani Dayan, yashimangiye ko Abanyarwanda n’Abanya-Israel bafite inshingano ihuriweho yo kurwanya Jenoside aho yaba iri hose ku Isi, no gufasha abashobora guhura n’ayo mahano.

Yabitangaje ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yahujwe no kwizihiza imyaka 30 y’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dani Dayan yagaragaje ko amateka y’Abanyarwanda n’Abanya-Israel ahurira ku kuba ibihugu byombi byaranyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside, bityo bikaba bifite uruhare rukomeye mu gukangurira Isi yose kuyirwanya no kuyikumira.

Yagarutse ku gikorwa cyabaye mu 2005, aho ku busabe bwa Yolande Mukagasana hateguwe ihuriro ryahuje abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iryo huriro ryabaye umwanya wihariye wo gusangira ubuhamya no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubaho nyuma y’amahano akomeye.

Yavuze ko yahuye na bamwe mu bitabiriye iryo huriro, baganira nk’abantu bahuye n’amahano akomeye, basangira ubuhamya n’uburyo bwo gukomeza kubaho

Yakomeje agaragaza ko nubwo Jenoside isiga ibikomere bikomeye ku bayirokotse, inasiga inshingano ikomeye ku bayibayemo n’abayizeho, yo guhora bayibuka no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Mu magambo ye Dani Dayan yagize ati: “Kwibuka ntabwo ari igikorwa umuntu akora yicaye gusa; ni urugamba, ni inshingano ihoraho.”

Iyi nama mpuzamahanga iragaragaza  ubutumwa bukomeye bushishikariza amahanga gukomeza gufatanya mu kurwanya Jenoside imvugo mbi z’urwango n’amacakubiri, gushyigikira abarokotse no gukomeza kubaka Isi irangwa n’amahoro, ubutabera n’ubwiyunge.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]