sangiza abandi

Abapolisi bari mu mahugurwa bakoze urugendoshuri rugamije kwiga amateka y’u Rwanda

sangiza abandi

Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, bakoze urugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.

Aya mahugurwa yitabiriye n’abapolisi b’u Rwanda 167 n’icumi bakomoka mu gihugu cya Liberia, bazayamaramo igihe cy’amezi 3, biga ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo no gukemura amakimbirane.   

Ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, aba bapolisi 177 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basura n’Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ruherereye ku Nteko Ishinga amategeko ku Kimihurura.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, ACP Méthode Munyaneza, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kubafasha kwiga amateka yaranze u Rwanda no guhuza ubumenyi bigira mu ishuri no kubushyira mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ati “Uru rugendoshuri rufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda rukanunganira amasomo bigira mu ishuri.”

ACP Méthode Munyaneza avuga ko icyo baba bakeneye ari uko babona ingero z’ahabaye imiyoborere mibi mu gihe cyashize n’ingaruka zayo ku gihugu n’urugero rw’imiyoborere myiza mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Umwe mu banyeshuri ukomoka muri Liberia, SP Joseph Joe Johnson, yavuze ko uru rugendoshuri rwamwunguye ubumenyi ku gisobanuro cy’ubwitange no kwimakaza ubumwe, byiyongera ku nshingano zo kurinda abaturage n’ibyabo.

Yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside n’Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside byamweretse ingaruka z’ubuyobozi bubi ndetse n’ubutwari bw’abaharaniye guhagarika Jenoside, bikaba bimwigishije ko inshingano z’umuyobozi atari ugutegeka gusa, ahubwo ari no gutanga urugero rwiza, gufata ibyemezo bishingiye ku kuri no kurengera inyungu rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]