sangiza abandi

Abarenga 300 bari baragizwe ingwate na FDLR batashye ku bushake

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriyeitsinda ry’abaturage 314 babarizwaga mu miryango 101, batashye ku bushake,bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Bakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 nzeri 2025 n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza Umujyi wa Goma muri DRC n’uwa Rubavu.

Nyuma yo kwakirwa, bahise bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi, aho bazamara igihe gito bategurirwa gusubira mu buzima busanzwe ndetse bazahabwa serivisi zirimo kwandikwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Proser Mulindwa abakira, yababwiye ko ubuyobozi bwishimiye ko basubiye mu gihugu cyabo, anabagaragariza amahirwe abategereje mu bikorwa by’iterambere no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zinoze zizamura imibereho y’abagarutse mu gihugu kugira ngo bashobore gusubira mu buzima busanzwe mu buryo burambye.

Izi gahunda zirimo uburezi ku bana, ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’izindi serivisi zigamije guteza imbere ubusabane hagati yabo n’abo basanze mu miryango.

Ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Leta y’u Rwanda ikomeje gushyigikira abagaruka mu gihugu mu rugendo rwo kongera kububakamo icyizere n’agaciro.

Leta ikomeje kwakira abatahuka ku bushake, muri gahunda yo gucyura impunzi yatangijwe nyuma y’amasezerano yasinywe mu Nama y’Ihuriro rya Tripartite yabereye i Addis Ababa ku wa 24 Nyakanga 2025, yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper

Photos:

[fluentform id="3"]