Abari abasirikare b’Ingabo za Loni bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi [MINUAR] baturutse mu bihugu bya Ghana na Sénégal, bagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 31.
Iri tsinda ryabahoze ari abasirikare ba MINUAR baje mu Rwanda mu rugendo ruzamara icyumweru, kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 20 Kanama 2025, rwateguwe n’Isōko Centre for Humanity ku bufatanye na Aegis Trust, binyuze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Aba basirikare ni bamwe mu bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko banze gutaha ubwo abandi bo mu bindi bihugu bafataga icyemezo cyo kuva mu Rwanda, maze bo bagahitamo kuhaguma, barinda abasivili nubwo ubushobozi bwari buke.
Mu bikorwa biteganyijwe mu rugendo rwabo, aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside mu minsi 100 gusa, ndetse banibuka bagenzi babo bahasize ubuzima.
Bazasura kandi ahantu hari amateka akomeye harimo Hôtel des Mille Collines, Stade Amahoro, ETO Kicukiro, Byumba, Mulindi n’ahandi bakoreraga mu 1994.
Aba basirikare baje mu Rwanda barimo abaturutse muri Ghana aribo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Stephen Parbey, Maj (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho, Ex WO I Sampson Agyare na Brig Gen Elhadji Babacar Faye waturutse muri Sénégal.
MINUAR bwari ubutumwa bw’amahoro bwari bwarashyizweho na Loni mu Ukwakira 1993, bugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi.
Ubutumwa bwa MINUAR bwari buyobowe na Lt Gen Roméo Dallaire, bari bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Ariko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga ku itariki 7 Mata 1994, MINUAR ntiyahawe uburenganzira bwo gutabara. Ahubwo, nyuma y’uko abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu ngabo za MINUAR biciwe i Kigali, ibihugu byinshi byasabye ko ingabo zose ziva mu Rwanda.
Ku itariki 21 Mata 1994, Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo za MINUAR zigera ku 2,500 zikagirwa 270 gusa. Icyo gihe, bamwe mu basirikare baturutse muri Afurika cyane cyane abo muri Ghana na Sénégal, banze kuva mu Rwanda, bahitamo kuguma barinda abasivili ku giti cyabo, nubwo nta bushobozi buhagije bari bafite.











