sangiza abandi

Abari abasirikare ba MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ku Mulindi

sangiza abandi

Itsinda rigizwe Abari abasirikare b’Ingabo za Loni bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi [MINUAR] bari kumwe n’abasirikare ba RDF basuye Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ruherereye ku Mulindi.

Iri tsinda rigizwe n’abasirikare bahoze ari aba MINUARD na RDF basuye iyi ngoro ku wa kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025.

Nyuma yo gusura iyi ngoro, bagiye mu Karere ka Gicumbi gusura ahahoze hari icyicaro cya MINUAR, kuri ubu habarizwa abasirikare baturutse mu bihugu bya Ghana, Bangladesh, ndetse n’abandi basirikare b’abagenzuzi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Muri uru ruzinduko, iri tsinda ryaganirijwe byinshi ku bijyanye n’imigendekere y’urugamba rwo Kubohora u Rwanda n’uruhare rukomeye rwa RPF-Inkotanyi n’igisirikare cyayo, RPA, mu rugamba rwo kubohora igihugu, rwabaye guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku ya 4 Nyakanga 1994.

Iri tsinda ryabahoze ari abasirikare ba MINUAR baje mu Rwanda mu rugendo ruzamara icyumweru, kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 20 Kanama 2025.

Bagize ingendo zitandukanye zirimo gusura urwibutso rwa Rebero, aho bifatanyije n’abasirikare ba RDF mu kunamira abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazize kurwanya umugambi wa Jenoside.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi baganira n’urubyiruko ndetse barusobanurira impamvu yatumye banga gutererana u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba basirikare baje mu Rwanda barimo abaturutse muri Ghana aribo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Stephen Parbey, Maj (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho, Ex WO I Sampson Agyare na Brig Gen Elhadji Babacar Faye waturutse muri Sénégal.

Photos:

[fluentform id="3"]