sangiza abandi

Abarimo Ayra Starr na Kizz Daniel banyeganyeje Kigali mu gitaramo gisoza Giants of Africa

sangiza abandi

Umuhanzikazi Ayra Starr, umuhanzi Kizz Daniel na Timaya bakomoka muri Nigeria baraye banyeganyeje Kigali mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants of Africa, rimaze kwandika amateka mu guhuza Abanyafurika, ibyo bise ‘Afurika imwe itagira umupaka’.

Aba bahanzi bataramiye Abanyarwanda muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, mu gitaramo kitabiriwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga barimo abitabiriye Giants of Africa n’abandi bashakaga kwihera ijisho aba bahanzi b’amazina akomeye.

Igitaramo nyirizina cyafunguwe n’umuhanzi Nyarwanda The Ben wageze ku rubyiniro mu mwamboro wera, maze abari bateraniye muri BK Arena bamwakirana yombi ndetse bamufasha kuririmba.

Yaje gukurikirwa na Rugamba Anitha ukoresha izina rya DJ Senshi mu kuvuga imiziki, nawe wasusurukije imbaga y’abantu mu mbyino n’indirimbo zigezweho, byatumye ubona ko koko Abanyarwanda bakereye gutarama.

Bidatinze umuhanzi Timaya wari mu bari bategerejwe na benshi yageze ku rubyiniro, yakiranwa ibyishimo byinshi maze atangira kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zabiciye bigacika mu myaka yashize.

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe kinini mu muziki wa Afurika, yavuze ko yishimira kuba ari mu Rwanda, ndetse byakarusho yongeraho ati “Ntabwo ndashaka, numva nazashaka umunyarwandakazi.”

Yakomeje ashima uburanga bw’Abanyarwandakazi ndetse byatumye asaba ko hari umukobwa w’imiterere myiza wamusanga ku rubyiniro bakabyinana. Bidatinze yakiriye inkumi ebyiri z’uburanga ziramubyinira karahava, ibyo benshi basigaye bavuga bati ‘Timaya niwe winaniwe’.

Uyu muhanzi yakurikiwe na Kizz Daniel nawe wongeye guhagurutsa Arena ubwo yinjiraga ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Mama’, yakunzwe cyane mu myaka yahise.

Uyu muhanzi yagaragarijwe urukundo rudasanzwe ahamya koko ko yigaruriye imitima y’Abanyafurika. Yagerageje kunyura mu ndirimbo ze nyinshi zirimo ‘Wahala’ yahuriyemo na Tiwa Savage, ‘Nesesari’ yahuriyemo na Philkeyz, Ticket yahuriyemo na Davido, n’izindi nyinshi.

Nkuko bikunze kugaragara kuri aba bahanzi b’Abanya-Nigeria nawe yaje kwakira Divine Uwase , usanzwe amenyerewe mu mwuga wo kubyina mu Rwanda, nuko barabyinana biratinda. Kizz Daniel yasoreje ku ndirimbo ‘Buga’ yahuriye na Tekno Miles, gusa wabonaga ko buri muntu wese aho ahagaze muri BK Arena arimo kunyeganyega.

Bidatinze umuhanzikazi Ayra Starr yageze ku rubyiniro mu mwambaro udasanzwe ugaragaza bimwe mu bice by’umubiri we, ndetse no mu mbyino zidasanzwe zanyuze abitabiriye iki gitaramo.

Yinjiriye mu ndirimbo ‘Bloody Samaritan’, ari kumwe n’ababyinnyi b’abakobwa n’abahungu yari yitwaje ngo bamufashe gutarama, yahise abwira imbaga ati” Ndabizi ko nsa neza, ariko ndifuzako umuntu abyina cyangwa akaririmba, ntuburemo na kimwe.”

Uyu muhanzikazi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘ Rush’, ‘Sability’, ‘ Last heartbreak song’, n’izindi zakunzwe muri Afurika no kurwego mpuzamahanga, ageze ku ndirimbo ‘All the love’ yeretswe urukundo rudasanzwe ayiririmbana n’abafana.

Ayra Starr utigeze ahagarika ku byinira abitabiriye iki gitaramo yaje gusoreza ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Hot Body’, ahamagara inkumi n’abasore mu bafana bamufasha kuyiririmba no kuyibyina.

Masai Ujiri watangije Giants of Africa yashimiye aba bahanzi bose, abibutsa ko ari imbaraga za Afurika, ndetse abaha umwambaro wa Giants.

Yaboneyeho no gushimira u Rwanda ku cyumweru ‘Giants of Africa’ yari imaze ihabera igaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura impano za Afurika no kuyubaka nk’umugabane umwe udafite imipaka iwutandukanya.

Photos: RBA & Ivan King

Photos:

[fluentform id="3"]