Sena y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukora igikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, hagamijwe kureba ibikorwa mu guteza imbere ubworozi.
Iki gikorwa giteganyijwe ku itariki ya 20 kugera kuya 28 Mutarama 2026 aho abasenateri bazazenguruka uturere twose tw’Igihugu.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko uru ruzinduko rugamije kwegera abaturage hagamijwe kubumva,kureba uko bitabira ubworozi ndetse n’icyo bubamariye mu mibereho yabo.
Yagize ati “Intego yacu muri iki gikorwa, ni ukumva abaturage tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. “
Yakomeje avuga ko Abasenateri bazasura abaturage bazibanda ku kureba uko amatungo boroye abonerwa ibiyatunga kugirango nayo atange umusaruro wifuzwa.
Ati “By’umwihariko Sena izamenya uko ibiryo by’amatungo biboneka, kuko iyo amatungo yitaweho ari bwo atanga umusaruro uhagije, bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gukemura ibibazo bafite.”
Mbere yo gutangira ingendo mu turere, Abasenateri bazagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ku igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi.
Bazaganira kandi ibyagezweho mu gushyira iryo genamigambi mu bikorwa, imbogamizi zagaragaye n’ingamba ziteganyijwe zo kuziku- raho.
Iki gikorwa cyitezweho gukomeza guteza imbere ubworozi, nk’umwuga ufasha mu guhindura imibereho y’umuturage no kuzamura ubukungu bw’Igihugu.






