sangiza abandi

Abashoramari bo muri Hong Kong bariga uko bakorera ubucuruzi mu Rwanda

sangiza abandi

Abashoramari bo muri Hong Kong , bibumbiye muri Sosiyete Hong Kong Chuangzhi Group, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo .

Bari mu Rwanda aho bari kugenzura no kwiga ku mahirwe y’ishoramari.

Sosiyete ya Hong Kong Chuangzhi Group, mu Ukwakira 2025, yagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda,  mu rwego rwo guteza imbere ishoramari n’ubufatanye, agamije gukuraho gusoreshwa kabiri no koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Hong Kong n’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi. Ryavuye kuri miliyoni 280 z’Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z’Amadolari mu 2024.

Tariki ya 29 Nyakanga 2025, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yamumenyesheje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira uyu mubano.

Ambasaderi Gao na we yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda, hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda n’Abashinwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]