Abasiganwa ku magare bo mu bihugu by’Afurika 38, bamaze Icyumweru mu Karere ka Bugesera bitegura Shampiyona y’Isi igiye kubera bwa mbere muri Afurika.
Ni mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hatangire ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) izaba iri kubera mu Mujyi wa Kigali, kuva tariki ya 21 – 28 Nzeri 2025.
Abakinnyi b’amagare bo mu bihugu 38 bya Afurika bazahatana muri iri rushanwa, bamaze ibyumweru bibiri mu myitozo i Bugesera, aho bacumbikiwe ku kigo cya Savanah Cycling Center giherereye mu Murenge wa Nyamata,
Ibihugu bya Afurika bifite abakinnyi bageze mu Rwanda, ndetse bari muri iki kigo kiri i Nyamata ni Zimbabwe, Benin, Botswana, Eswatini, Sierra Leone, Ethiopia, Lesotho, Morocco, Algeria, Angola, Egypt, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Comoros, Guinea, Guinea Bissau, Kenya, Madagascar, Mali, Mauritius, Niger, Senegal, Seychelles, Uganda, Tanzania, Côte d’Ivoire, Togo, Tunisia ndetse n’u Rwanda.
Uretse abakinnyi baturutse mu bihugu bya Afurika, muri iki kigo harimo n’Umunya-Afghanistan w’impunzi nawe witabiriye iri rushanwa ariwe Ansari Amir Arsalan.
Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera ku nshuro ya mbere muri Afurika izitabirwa n’amakipe 110 agizwe n’abakinnyi 1396, n’abandi 919 bakina ku giti cyabo, aho bazaba bahatana mu byiciro 13, birimo abakuze (Elite Men & Women), abatarengeje imyaka 23 (U23), ndetse n’abatarengeje imyaka 19 (U19).
U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 34, bazasiganwa mu byiciro byose. Biteganyijwe ko isiganwa rizanyura mu mihanda ya Kigali irimo izamuka n’itambika.






