Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagiye koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ko bakwiye kurangwa n’umurava n’ikinyabupfura byaranze ababanjirije.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda z’irwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano.
Ubu butumwa bwatangiwe mu ishuri rya Gisirikare rya Gako, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13 Nzer 2025.
Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida Kagame, aho ashima umurava, ubutwari n’ikinyabupfura byaranze abasirikare boherejwe mbere muri Mozambique, abasaba gukomeza kuzuza inshingano zabo neza no guharanira isura nziza y’u Rwanda.
Aba basirikare n’abapolisi bahawe impanuro baritegura kwerekeza mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho bazaba basimbuye irindi tsinda rimazeyo umwaka, bakazaba bayobowe na Maj Gen Vincent Gatama.
CP Vincent B. Sano nawe yaboneyeho gusaba aba basirikare n’abapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo, gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zombi no kwirinda imyitwarire mibi ishobora kubasebya ndetse bagasebya n’igihugu cyabo.
Abasirikare ndetse n’abapolisi b’u Rwanda batangiye koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado guhera mu 2021, aho bakoze ibikorwa byo kurwanya ibyihebe, kurinda abasivile no kubatabara ndetse benshi bari barahunze bagaruka mu byabo.








