sangiza abandi

Abajya mu mahanga bazajya babanza kuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso bya Virus ya Marburg

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abakora ingendo zijya hanze y’igihugu ko bazajya babanza kuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso bya Marburg mu masaha 24 mbere y’urugendo. 

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rubuga rwa X, nyuma y’igihe cy’ibyumweru bibiri mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya Marbug. 

Minisiteri y’Ubuzima yasabye ko abakora ingendo hanze y’igihugu bazajya babanza kuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso bya Marburg mbere y’amasaha 24 y’urugendo hakoreshejwe telefone unyuze kuri kode ya QR.

Rivuga kandi ko umuntu wahuye n’uwayanduye atemerewe gukora urugendo hatarashira iminsi 21 uhuye nawe cyangwa ufite ibimenyetso by’uburwayi. 

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwirinda icyorezo cya Marburg bagira isuku n’umuco wo gukaraba inoki, ndetse mu gihe hari ubonyweho ibimenyetso by’iyi virusi nk’umuriro mwishi, umutwe ukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo bakihutura guhamagara 114 kugirango ahabwe ubufasha. 

Kuri ubu abanduye icyorezo cya Marburg ni 58, abari kuvurwa ni 33, abakize ni 13 naho abamaze guhitanwa nacyo ni 12. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]