Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, u Rwanda rwashyize imbaraga mu korohereza abatega imodoka rusange rwongera umubare ba bisi zitwara abantu mu buryo rusange, kuzishyiriraho ibisate byihariye mu bice bice bimwe na bimwe mu Mujyi wa Kigali no gushyiraho uburyo bworoshye bwo gutega ku bagenzi.
Izi ngamba zatanze umusaruro aho kuri ubu Umujyi wa Kigali watangaje ko abatega imodoka rusange biyongeyeho abagera ku bihumbi 30.
Abatega imodoka mu buryo rusange bavuga ko bishimira ingamba zashyizweho ziborohereza kugera aho bagiye kandi vuba, bavuga ko kuri ubu badatinya gutega bisi zitwara abagenzi mu buryo rusange nk’uko byahoze, aho mbere zabakerezaga kugera aho bagiye bitewe no gutinda guhaguruka no gutinda mu nzira.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye RBA ko abantu batega imodoka zitwara abantu mu buryo rusange biyongeye ku buryo bugaragara asobanura ko bazakomeza gushyiraho gahunda zigamije koroshya ingendo rusange.
Yagize ati “ Iyo tugiye mu mibare usanga abakora ingendo rusange bariyongeye kuko mu Mujyi wa Kigali hagendaga abantu ihumbi 200 baciye muri gare ya Nyabugogo ariko ubu barazamutse bagera ku bihumbi 230 ni ukuvuga ko hiyongeyeho abagera ku 30,000”.
Ntirenganya kandi yavuze ko gahunda zashyizweho zatumye igihe imodoka zakoreshaga zigera aho zigiye cyaragabanutse, ndetse ko hari aho zisigaye zikoresha igihe kiri munsi y’isaha nyamara mbere zarakoreshaga abiri.
Yagize ati “ Nonene kandi amasaha bisi ikoresha mu nzira yaragabanutse cyane nko mu cyerecyezo cya Nyabugogo-Kicukiro bisi isigaye ihakoresha iminota iri munsi ya 30 ndetse n’umuhanda Downtown-Kabuga imodoka yahakoreshaga amasaha arenga abiri ariko kuri ubu isigaye ihagenda igihe kitageze no ku isaha imwe.”
Nyuma yo gushyiraho ibisate byahariwe bisi gusa mu masha abonekamo abagenzi benshi, Umujyi wa Kigali kandi mu rwego rwo gukomeza koroshya ingendo ukomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zirimo gushyiraho ibyerecyezo bishya.
Mu byerekezo bishya harimo bisi izajya iva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, izajya iva i Kanombe yerekezo i Remera igakomeza Chez Rando ikanyura KBC ikomeza Sopeterade-Kanogo-Park In-BPR ikagarukira kuri Serena Hotel.
Icyerekezo cy’abajya n’abava ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kizaba kirimo ibice bibiri kimwe ari ikijya mu Mujyi wa Kigali ku mahoteri ahabarizwa mu gihe ikindi cya kabiri cyerekeza i Nyarutarama.
Umujyi wa Kigali uri gushyiraho uburyo bwinshi bufasha abantu gukoresha bisi zitwara abantu ku buryo bwa rusange mu buryo bwose.









