Abahagarariye amadini n’amatorero n’abakuru b’imiryango gakondo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ko mu gihe ntacyo Umuryango Mpuzamahanga wakora ngo uhagarike ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje gukorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC, naho hashobora kuzaba Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi babitangaje kuri uyu 12 Mata 2026 ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi muri bo batangaje ko amateka basobanuriwe abakuye igihu ku maso kuko babwirwaga ko mu Rwanda nta Jenoside yahabaye.
Nyuma yo kunyurirwamo ibyabaye ntibyari byoroshye kuri bamwe kuko bashenguwe ni byo babonye gusa abashoboye kugira icyo batangaza nyuma yo gusobanurirwa amahano yagwiriye u Rwanda bavuze ko bahakuye amasomo akomeye ndetse batahanye umukoro wo kuvuga ibyabaye ku bakomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Bati “Twabonye mu buryo bubabaje ukuntu abavandimwe bacu bishwe urw’agashinyaguro babanje gutotezwa ndetse byadukoze ku mutima, nkatwe twageze hano twiyemeje kuba abahamya ku bandi no kubasaba ko dukwiye kubana mu mahoro. Byatubayeho i Bukavu tubura inshuti n’abavandimwe kandi ndabasako dukwiye kunga ubumwe kugira ngo ibyabaye hano bitazaba no n’ahandi”.
Bagaragaje ko ibyo babonye mu Rwibutso rwa Kigali hatagize igikorwa vuba ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba no muri Congo bakurikije ibiri kuba mu Burasirazuba bwaho cyane cyane ku bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Bavuze ko ubwicanyi n’imvugo zihembera urwango bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo nihatagira igikorwa ngo bihagarare bizarangira habaye amahano nk’ayabaye mu Rwanda ubwo Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa.
Yves Sangara uhagarariye umuryango w’i bwami muri Teritwari ya Kalehe, yavuze ko batazigera bihanganira umuntu uwari we wese uzashaka gushora abaturage muri Jenoside.
Yagize ati “Umuryango w’i Bwami muri Teritwari ya Kalehe uramagana wivuye inyuma ibikorwa bya kinyamaswa birimo gukorerwa abavandimwe b’abatutsi n’abandi batabishyigikiye. Ntituzigera na rimwe twemera ivangura, ubwicanyi ndetse nta mwanya na muto tuzigera duha abajenosideri. Twese tuzakomeza guhuza imbaraga mu kurwanya jenoside.”
Imyaka 32 irashize Abatutsi bo muri Congo by’umwihariko abo mu Burasirazuba barabujijwe amahwemo n’abarwanyi ba FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iyo myaka yose benshi mu Batutsi barishwe abandi baracyahunga bava mu byabo.








