Abacuruzi bohereza ibicuruzwa birimo imboga, imbuto n’indabo mu mahanga bakiranye ibyishimo isubukurwa ry’ingendo za RwandAir zerekeza i Doha muri Qatar na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma y’amezi zari zimaze zihagaze kubera intambara yabereye mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu cyumweru gishize, Sosiyete y’Igihugu y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko yasubukuye ingendo zerekeza i Doha na Dubai guhera ku wa 1 Kamena 2026.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na RBA bavuga ko mu gihe izi ngendo zari zarahagaritswe, umusaruro wakomezaga kwinjira mu gihugu ariko ntubashe koherezwa ku masoko mpuzamahanga, ibintu byabateje igihombo gikomeye.
Umwe muri bo yagize ati “Muri icyo gihe umusaruro warinjiraga ariko ntugende. Byatumaga ububiko bukonjesha umusaruro (cold rooms) bwuzura, umusaruro ntubashe koherezwa ku masoko. Ubu rero indege zongeye gukora, umusaruro uratunganywa ugashyirwa ahagenewe koherezwa (dispatch), hanyuma ukagenda.”
Ibi kandi bishimangirwa n’abacuruzi bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abohereza imboga n’indabo mu Burasirazuba bwo Hagati, bavuga ko iri fungurwa ry’ingendo rizabafasha kongera gukomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi, cyane ko aka karere ari kamwe mu masoko yabo akomeye.
Umwe muri bo yagize ati “Twishimiye cyane ko indege zongeye gukora. Abakiriya bacu babyakiriye neza kandi turizera ko muri iyi season duteganya gutangira mu kwezi kumwe cyangwa abiri biri imbere, bizadufasha cyane. Hagati aho turakomeza gutegura no kunoza amasoko y’abakiriya bacu.”
Aba bacuruzi bavuga kandi ko isubukurwa ry’izi ngendo rizafasha kongera gukora neza amasoko yo muri Dubai, harimo amahoteli n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku bicuruzwa byoherezwa muri ako gace.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubwikorezi bw’imizigo muri RwandAir, Jean Bosco Gakuba, yavuze ko iyi sosiyete ikomeje gukora ku mishinga yo kwagura ibikorwa byayo ndetse n’urusobe rw’ingendo z’ubwikorezi bw’imizigo.
Ati “RwandAir Cargo irimo gukora ku mishinga itandukanye yo kwagura ibikorwa byayo n’urusobe rw’ingendo. Hari amasoko mashya ari gukorerwamo ubushakashatsi, kandi amakuru arambuye kuri ayo masoko azatangazwa mu gihe cya vuba.”
Gakuba yavuze ko mu masoko mashya RwandAir iteganya kwinjiramo harimo ayo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’andi y’ingendo ndende zirimo izerekeza i Istanbul muri Turikiya, Jeddah muri Arabia Saudite ndetse no muri Oman.








